Kugira ngo Ubwenge buhangano bubyare umusaruro - Dore inama eshatu za Perezida Paul Kagame

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo AI igirire abantu bose akamaro, amahanga akwiriye gushyira imbaraga mu bintu bitatu by’ingenzi.

Ayoboye inama ya AI for Good Global Summit 2026 iri kubera I Geneve mu Busuwisi, Perezida Kagame yavuze ko icya mebre kigomba kwitabwaho ari ibikorwa remezo birimo ubushobozi bwo gutunganya amakuru, internet yihuta n’ingufu z’amashanyarazi.

Yagize ati "Ubushobozi bwo gutunganya amakuru, imiyoboro y’itumanaho n’ingufu z’amashanyarazi bigomba kurushaho kugera kuri benshi. Ibi ni inshingano za Guverinoma n’abikorera bakorana."

Icya kabiri ni guteza imbere ubumenyi, aho Umukuru w’Igihugu agira ati "Impano ziboneka hose ku isi, ikibazo si impano ahubwo ni ukubura amahirwe yo kuzikoresha. Ibigo by’amashuri bikwiye guhora bisuzuma amasomo bitanga kugira ngo bijyane n’ibihe."

Icya gatatu ni imiyoborere ya AI

Kagame yagize ati "Imiyoborere y’ubwenge buhangano igomba kubaka icyizere no gukorera mu mucyo, aho gukomeza guteza amacakubiri."

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwashyizeho Ikigo cy’Ubwenge Buhangano ku Buzima (Health Intelligence Center), gikoresha AI mu gukusanya amakuru y’igihe nyacyo ava mu nzego z’ubuzima no gufasha gutahura hakiri kare ibyorezo bishobora kwaduka.

Yagize ati "Ibi bidufasha gufata ibyemezo bishingiye ku makuru nyayo kandi bikanoza politiki zacu mu rwego rw’ubuzima."

Yanavuze ko urwego rwa Smart Africa ayoboye rwashyizeho Inama Nkuru ya Afurika ishinzwe Ubwenge Buhangano (Africa AI Council), mu gihe muri iyi nama hatangijwe Komisiyo Mpuzamahanga ya AI for Good.

Perezida Kagame yasabye ibihugu kutazuyaza mu bijyanye n’iterambere ry’iri koranabuhanga, aho yagize ati:"Gushora imari mu bwenge buhangano ni ukurinda no kubaka ejo hazaza hacu n’ah’abazadukomokaho."

Yongeraho ko Afurika yahinduye imyumvire ku ikoranabuhanga.

Ati "Ntabwo Afurika ikinyuzwe no kuba umuguzi w’ikoranabuhanga gusa. Turashaka kuryubaka no kurikoresha ku rugero runini."

Perezida Kagame yasoje ashimangira ko ibihugu bya Afurika bifite intego zisobanutse zo kugira uruhare mu iterambere ry’ubwenge buhangano, kandi ko bizakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo iri koranabuhanga ribyazwe umusaruro mu nyungu z’abaturage bose.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka