Kuba Perezida Macron yasheshe Inteko Ishinga Amategeko, ni igikorwa cy’ubutwari cyangwa ni ubwiyahuzi?

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron asheshe Inteko nyuma y’aho ishyaka Rassemblement Nationale ritavuga rumwe n’ubutegetsi rije imbere mu mashyaka y’u Bufaransa yatsindiye imyanya myinshi mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ibintu bitarimo kuvugwaho rumwe kugeza ubu.

Emmanuel Macron yasheshe Inteko Ishinga Amategeko, ategeka ko hakorwa andi matora bitarenze tariki 30 Kamena uyu mwaka.

By’agateganyo ishyaka Rassemblement Nationale (RN) ryaje ku mwanya wa mbere n’amajwi 31.5%, rikaba ryikubye inshuro ebyiri ishyaka Renaissance riri ku butegetsi, ryaje ku mwanya wa kabiri ku majwi 15.2%, mbere gato y’Aba Socialists . bari kumwanya wa gatatu n’amajwi 14.3%.

Macron ufite ishyaka ritahiriwe muri aya matora, yavuze ko hakenewe amatora mashya y’abagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo hagire ishyaka rigira ubwisanzure busesuye mu Nteko.

Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’amatora y’abadepite mu Bufaransa kizakorwa tariki 30 Kamena, icya kabiri kikaba tariki 7 Nyakanga.

Kuva mu 1958 ubwo u Bufaransa bwagiraga Repubulika ya Gatanu, Inteko Ishinga amategeko imaze guseswa inshuro eshanu. Byaherukaga mu 1997 ubwo igihugu cyari kiyobowe na Jacques Chirac.

Icyi cyemezo cya Perezida Emmanuel Macron cyaje gitunguranye bamwe bavuga ko ari igikorwa cy’ubwiyahuzi no kwishyira mu kaga ataretse n’ishyaka rye.

Gusa urundi ruhande rw’abasesenguzi ruvuga ko ibi ari bimwe by’uhiriye mu nzu utabura aho apfunda imitwe, bakanavuga ko biramutse bimuhiriye yaba akuye ishyaka rye mu rwobo rukomeye ariko bitamuhiriye nabwo kwaba ari ugutsindwa gukomeye kwakwandikwa mu mateka.

Hagati aho ariko, perezida w’inteko ishinga amategeko wamaze gutakaza akazi, yasabye ibiganiro byihariye na Perezida wa Repubulika kandi yabyemerewe n’ubwo hatatangajwe icyo bazavugaho

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka