Kuba muri Amerika (USA) ntibyoroshye - Mike Davis

Umunyamerika w’impuguke mu by’ubucuruzi no kwihangira imirimo ukorera muri Uganda bwana Mike Davis, aravuga ko akunze guhura n’abantu benshi bifuza kwimukira muri Amerika bakajya kuba abaturage baho burundu.

Mike Davis
Mike Davis

Mu butumwa burebure yanditse kuri Twitter, Mike Davis aravuga ko ku bwe asanga abantu baba bifuza kujya kwibera muri Amerika, ngo hari ibintu byinshi baba batazi, ari yo mpamvu yiyemeje kugira ibyo abasobanurira nk’umuturage w’icyo gihugu kandi ukizi neza mu mizi.

Mu butumwa bwe kuri Twitter, Mike Davis aterura agira ati:
“Kuba Umunyamerika mbere na mbere bivuze ko hari ibyo igihugu cyawe kigomba kugukorera, ni ukuvuga wowe, umugore wawe n’abana bawe, ariko nawe hari ibyo ukigomba kandi bikomeye.

Ku myaka 18, abana bawe b’abahungu basabwa kwitabira ibikorwa byihariye bifitiye inyungu igihugu – urugero nko kujya mu gisirikare bakoherezwa aho rukomeye. Mbese iyo utararenza imyaka 25 utegetswe kwiyandikisha mu gisirikare! Abakobwa na bo biri hafi kubageraho.

Ugomba kwishyura imisoro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) buri mwaka kugeza igihe uzapfira. Abana bawe na bo basabwa kubyubahiriza igihe bamaze kuzuza ibisabwa, kandi bakabikora iteka ryose aho baba bari hose ku isi, bapfa kuba bafite ubwenegihugu bwa USA.

Iyo abana bawe bagiye kugurisha imitungo yawe utakiriho, bagomba kuyimenyekanisha nk’inyungu ziyongereye ku byo batunze kandi bagasobanura ibyo ari byo.

Ikindi kandi niba ufite konti ubitsamo ziri hanze ya USA, utegetswe kuzitangira raporo buri mwaka. Ni raporo izwi nka FBAR (Report of Foreign Bank and Financial Accounts). Igihe utabyubahirije, ibihano birahari kandi biremereye!

Ugomba kuzuza imbonerahamwe (form) izwi nka 8939 (FATCA) kuri buri gikorwa, igikoresho, konti, ishoramari ufitemo imigabane n’uburenganzira ku micungire yabyo. Igihe utabyubahirije, ibihano birahari kandi biremereye!

Ibikorwa na serivisi muri USA *BIRAHENZE*. Abarera abana, abakozi bo mu rugo, abashoferi, abita ku bantu – wabona icyo ubahemba se?

Amafunguro nyayo na yo abona umugabo agasiba undi. Ntibigutangaze ninkubwira ko ifunguro ry’ibanze (ridahenze) muri USA rigura hagati ya $20-25 (25.000FRW) ku muntu umwe. Ariko wifuza n’ifunguro rihendutse (iryo muri USA bita ingirwa-funguro), naryo rirahari kandi igihe cyose ku 1000FRW ($1) kuri resitora za McDonalds!”

Mike Davis akomeza ati:
“Serivisi z’ubuvuzi zo ni urwenya muri USA. Ni ukuri pe, yego zifite ubuziranenge buri hejuru, ariko kubwigondera ni nko kurota ku manywa. Urugero: hari ubuvuzi bubayo buzwi nka ‘ultrasound’, kubuhabwa mu gihe cy’amezi atatu - ane bigusaba kwishyura $374 (asaga ibihumbi 370FRW).

Kugura inzu byo birahendutse mu bice byinshi bya USA (uvanyemo imijyi yihagazeho nka San Francisco, New York City), NABWO igihe ufite ikikwingiriza agatubutse KANDI ufite n’akazi katajegajega. Kugura imodoka nabyo ni kimwe. Ufite akazi wizeye? Warizigamiye? Inzu n’imodoka byo si ikibazo.

Kubona inguzanyo *BIROROSHYE* kandi urebye ntabwo bihenze. Amakarita ya banki ya ‘Credit cards’ aguhesha inguzanyo y’inyungu ya 20% APR; mu gihe ideni rya banki ritangirwa ingwate ryo riri ku nyungu ya 2,8% (ubu tuvugana).”

Mike Davis ariko ngo hari ibintu bimubabaza ajya abona hirya no hino ku isi biba ku Banyamerika. Aragira ati:

“Iyo uri Umunyamerika ntuhwema guhura n’abantu bakubaza ubutitsa niba ufite abantu muziranye muri Ambasade. Ashwi ntabo pe! Ariko byibuze tuzi uko akazi kaho gakorwa. Hari n’abakubaza niba “wabafasha kubona visa” cyangwa "kubona ubwenegihugu”. Ibi duhura nabyo buri cyumweru, inshuro nyinshi, byibuze kabiri mu cyumweru.

Mu by’ukuri mbabazwa no guhora mpatwa ibibazo n’abantu bo hirya ni hino ku birebana na politiki n’ibikorwa bya USA. Ngabo abambaza iby’intambara yo muri Afghanistan, ibya Donald Trump kugera no kuri politike y’imihindagurikire y’ikirere.

Abantu benshi bibwira ko nkomoka mu baherwe kubera ko ndi Umunyamerika. Ashwi! Mama yari umushoferi wa bisi mu gihe data yari umukozi usanzwe wo mu ruganda ushinzwe kwakira ibyinjira, kubibika, gutunganya ibisohoka, no kugenzura ububiko.

Ikindi kimbabaza ni ukubona aho ngiye hose bashaka kunyishyuza amafaranga y’umurengera ku gicuruzwa cyangwa serivisi runaka mba nkeneye kubera gusa ko ndi Umunyamerika. Ibi ariko ntabwo binca intege kuko mparanira guciririkanya nk’abandi bose, byananirana nkigendera ariko nagerageje kuko mba nzi neza ko ndimo guhendwa.

Icyiza cyo muri USA ni uko ibikorwa byinshi biboneka amasaha 24 kuva kuwa mbere kugera ku cyumweru, cyane cyane mu mazu y’ubucuruzi manini. Ibi ni byo nkumbura cyane - kuva mu rugo saa cyenda za mu gitondo igihe nta bitotsi mfite nkajya guhaha ibyo nkeneye nkabibona.”

Mike Davis aragira n’icyo avuga ku bugizi bwa nabi bwabaye karande muri USA, akagira ati:
“Ubugizi bwa nabi burahari muri USA. Reka dufate urugero rwa Chicago: Muri Nyakanga 2021, hishwe abantu 105 barashwe; 517 bakomerekejwe no kuraswa, abishwe bose muri rusange ni 110.

Mu mujyi wa Chicago buri minota ibiri haba harashwe umuntu umwe, (Chicago ituwe na miliyoni 2,7 z’abaturage mu gihe Kampala ituwe na miliyoni 1,5)”

Mu kwanzura ubutumwa bwe kuri Twitter aho agerageza kwereka abatuye isi ko kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atari ukuba muri Paradizo, Mike Davis aratanga ubundi butumwa ariko noneho asa n’uwirengera nk’uko abyivugira agira ati: Amerika na none ariko ikunda imanza.

Mike Davis akongera ati: “Amerika ni igihugu cyiza gifite abaturage beza. Nubanira abaturanyi bawe neza mugafatanya kubaka ubumwe aho mutuye kandi UKABIGIRAMO URUHARE - Amerika rwose ishobora kukubera icumbi ryiza aho abaturanyi bawe bahinduka umuryango wawe kandi mugafatanya muri byose.

Mboneraho no kubibutsa ko urutonde rw’ibyo nifuzaga kubabwira rutarangirira aha, kandi ko ibitekerezo byanjye nta rwego bihagarariye rwaba urw’amategeko cyangwa urw’imari cyangwa se urundi rwego runaka rutanga inama.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mbese umuntu yabona gute ubwenegihugu cy’amerika ntawe baziranye uriyo?

Ildephonse yanditse ku itariki ya: 13-10-2021  →  Musubize

Nshaka kujyayo vuba mwamfasha

Alias yanditse ku itariki ya: 27-12-2021  →  Musubize

Nshaka kujyayo vuba mwamfasha

Alias yanditse ku itariki ya: 27-12-2021  →  Musubize

Wajya muri amerika ugaturayo Kandi ntamuntu muziranye uriyo?

Ildephonse yanditse ku itariki ya: 13-10-2021  →  Musubize

Mwaduhaye address tukamenya aho twabariza abadufasha kubona green card mwaduha phone numbers

Mwiseneza Elie yanditse ku itariki ya: 23-08-2021  →  Musubize

Ibyo uyu mugabo avuga ni ukuli.Benshi bumva ko iyo ugiye kuba muli Amerika cyangwa I Burayi,uba ugiye muli Paradizo.Bakibagirwa ko naho habayo ibibazo byinshi.Uretse ibyo uyu mugabo yavuze,naho habayo:Ubukene,ruswa,ubushomeli,akarengane,ubwicanyi,etc...Ikindi kandi,bagutegeka kujya mu gisirikare cyabo,hakagwayo abasirikare benshi.Kandi muzi ko bahora batera ibindi bihugu.Ni gute twaba ahantu hatagira ibibazo?Ni umunsi dutegereje,ubwo Imana izahindura isi,ikayigira paradizo,ibanje gukuramo abantu babi bose bakora ibyo itubuza,kandi igashyiraho ubutegetsi bwayo.

gataza yanditse ku itariki ya: 5-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka