Ku myaka 97 yafashwe akurikiranyeweho gukora Jenoside y’Abayahudi

Laszlo Csatary, wari ku rutonde rw’Abanazi bashakishwa kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abayahudi yatawe muri yombi tariki 15/07/2012 i Budapest mu gihugu cya Hongiriya.

Hari hashize amezi 10 habonetse amakuru yaho Laszlo Csatary yihishe muri Budapest. uwatanze ayo amakuru yagenewe igihembo cy’amadolari ibihumbi 25 kuko yatanze amakuru ku muntu wari waraburiwe irengero kugeza n’ubwo umushinja cyaha mukuru wa Budapest atashoboraga kumumenya.

Amakuru agaragaza aho Laszlo Csatary w’imyaka 97 yabaga hamenyekanye muri Nzeri 2011 atangira gukurikiranwa rwihishwa; nk’uko bitangazwa na Efraïm Zuroff umuyobozi wa Simon Wiesenthal.

Nubwo hashize imyaka irenga 70 Jenoside y’Abayahudi ikozwe, hari ashinjwa kuyigiramo uruhare batashyikirizwa ubutabera barimo na Laszlo Csatary wari umuyobozi w’abapolisi ahitwa Kassa muri Hongiriya ubu akaba ari muri Slovaquie.

Laszlo Csatary yakatiwe igihano cy’urupfu mu mwaka w’1948 mu gihugu cya Tchécoslovaquie ariko ntiyaboneka kubera kwihisha no kwihinduranya. Yabaye muri Canada mu mijyi ya Montréal na Toronto aza kuhava muri 2005 ajya kwihisha muri Hongriya nyuma yo kumenyekana amazina y’ukuri.

Undi muntu ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abayahudi ni Karoly Zentai wahungiye muri Australie ariko akaba ataraboneka. Undi witwa Sandor Kepiro nawe wari ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abayahudi muri Serbie yitabye Imana tariki 03/09/2011.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka