Ku myaka 96 yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza

Umutaliyani Giuseppe Paterno wariho mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yakuriye mu bukene bituma atiga. Ku wa gatanu tariki 07 Kanama 2020 afite imyaka 96, yasohoje kaminuza abona impamyabumenyi mu mitekerereze ya muntu, akaba ari we ukuze mu mateka y’u Butaliyani ubonye iyi mpamyabumenyi.

Giuseppe Paterno yasoje icyiciro cya mbere cya kaminuza afite imyaka 96
Giuseppe Paterno yasoje icyiciro cya mbere cya kaminuza afite imyaka 96

Giuseppe yagize ati “Kwiga biri mu bintu nifuzaga mu buzima bwanjye, ariko nakuriye mu muryango munini kandi dukennye ntibabasha kunyishyurira ishuri. Urebye mu myaka ndaruta abandi bose ariko ntabwo ari yo mpamvu nabikoze”.

Uyu mukambwe yavutse ari imfura mu muryango w’abana barindwi. Akiri muto yafashaga se gukora mu ruganda rukora inzonga i Palerme mu Butariyani. Muri Nyakanga 1943 ubwo abasirikare bateraga umujyi wa Sicile mu ntambara ya kabiri y’isi, yakoreraga igisirikare cy’Abatariyani.

Yakomeje asobanura uko yakuze, ati “navuye mu ntambara y’isi ndi mutaraga njya gukora inzira za gari ya moshi. Icyo gihe nagombaga gukora kuko nari mfite umuryango wo gutunga, ari na ko nshaka gufata ibitabo ngo nsome”.

Ku myaka 31 nyuma yo kwiga nimugoroba, Giuseppe yabonye impamyabumenyi mu mibare (geometry) mu mashuri yisumbuye ariko inyota yo kwiga kaminuza ntayashira.

Kuri uyu wa gatanu Giuseppe yabonye inzozi ze ziba impamo, abona impamyabumenyi ya kaminuza mu mitekerereze ya muntu, avuga ko ari wo munsi mwiza mu buzima bwe, ati “mbabajwe n’uko umugore wanjye Stefana Battaglia atakiriho ngo twishimane, ariko nishimye bitagira ingano”.

Inzozi ze ntizirangirira aho kuko yifuza kwiga akageza ku cyiciro cya kabiri cya kaminuza imyaka nibimwemerera.

Ibitekerezo   ( 4 )

abantu ntibagomba.gutekereza nkawe we yahisemo ibyo ashaka wowe ushobora kwibwira ko gusoma bibiliya alibyo bizakugeza mubwami bwimana!!ikigaragara nugusoma,gusa kuko uliha kumucira,urubanza nyamara ashobora no kuba ali intungane ku kurusha mujye mwirinda kugaya,ibyo abantu bakora murebe i byanyu buli wese azabazwa ibye à bize bakurusha kuyisoma bamwe ntibibabuza,gukora amahano atanakorwa na batazi gusoma *

Lg yanditse ku itariki ya: 9-08-2020  →  Musubize

Yooo! Impundu shenge kuri uyu mukambwe. Burya gushaka ni ko gushobora. Mwifurije ishya n’ ihirwe mu migambi ye no kuzagira iherezo ryiza.

The truth yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Ndiwe nashaka umuntu unyigisha bible,kugirango nimara kumenya neza icyo Imana idusaba hanyuma nkagikora,Imana izanzure ku munsi wa nyuma,impe ubuzima bw’iteka nkuko Yesu yabidusezeranyije muli Yohana 6:40.Degree bazamuha,ntacyo izamumarira kubera ko azahita apfa.Ijambo ry’Imana ridusaba "gushaka Imana n’ubwami bwayo mbere na mbere",aho gushyira imbaraga gusa mu gushaka ibyisi.Abanga kumvira iyo nama,ijambo ry’Imana ryerekana neza ko batazaba mu bwami bw’Imana.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

rwemalika yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

@The truth ubivuze neza hamwe uri we wa.........
Unfortunately nturi we ntunashobora kuba we. Ubwo rero ubaha ugushaka kwe.

Elly yanditse ku itariki ya: 9-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka