Koreya y’Epfo yemeje ko Kim Jong Un ari muzima

Amakuru aturuka muri Koreya y’Epfo aravuga ko iyi Leta yemeje ko Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un "ari muzima kandi ameze neza". Ni nyuma y’amakuru yakomeje gutambuka ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Kim Jong Un yaba yaritabye Imana nyuma yo kumara igihe arembye biturutse ku kubagwa umutima.

Hari amakuru yari yatangiye kuvugwa ko Kim Jong Un yaba atakiriho
Hari amakuru yari yatangiye kuvugwa ko Kim Jong Un yaba atakiriho

Moon Chung-in, umujyanama mu bya politiki y’ububanyi n’amahanga wa Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in, mu kiganiro na Television ya CNN yagize ati: "Igisubibzo cyacu n’umwanya Guverinoma yacu ihagazemo ni uko Kim Jong Un ari muzima kandi ameze neza. Yagumye mu gace ka Wonsan kuva ku ya 13 Mata 2020. Nyuma yaho nta zindi ngendo zikekwa ko yaba yarakoze."

Ku wa gatanu tariki 24 Mata 2020, amakuru y’ubutasi ya Koreya y’Epfo yavugaga ko i Wonsan habonetse gari ya moshi Kim Jong Un akunda cyane kugendamo, mu gihe indege bwite ye ngo yagumye mu murwa mukuru i Pyongyang.

Biravugwa ko ashobora kuba yarajyanywe i Wunsang mu kigo cyo mu gace k’Iburasirazuba kirinzwe cyane mu rwego rwo kwirinda icyorezo covid-19.

Kim Jong Un ngo ntaheruka kugaragara mu bitangazamakuru bya Leta ya Koreya ya Ruguru, dore ko aheruka kugaragara tariki 11 Mata 2020.

si ubwa mbere abura mu ruhame hagatangira gukekwa ko yapfuye. Kim yabuze mu ruhame ukwezi kurenga muri 2014; televiziyo ya Leta ya Koreya ya Ruguru nyuma yongera kumwerekana ari muzima agenda n’amaguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka