Koreya y’Epfo yafatiye ibihano abaganga basaga 10,000 bigaragambije

Muri Koreya y’Epfo, abaganga basaga 10,000 banze kumva amabwiriza ya Guverinoma y’igihugu cyabo abasaba guhagarika imyigaragambyo bagasubira mu kazi, bakomeza kwigaragambya na nyuma y’itariki ntarengwa bari bahawe yo kuba bamaze kuva mu mihanda, none bafatiwe ibihano.

Abigaragambya
Abigaragambya

Guverinoma ya Koreya y’Epfo yateye intambwe mu rwego rwo gufatira abo baganga ibihano, itangira guhagarika ibyangombwa byabo bibemerera gukora nk’abaganga( licenses), nyuma y’uko itariki ntarengwa yo guhagarika imyigaragambyo bari bahawe yari 29 Gashyantare 2024, ikaba yari imaze kurengaho hafi ku cyumweru.

Ikinyamakuru DW cyanditse ko abo baganga babarirwa mu 10,000 bamaze igihe bigaragambya, bamagana gahunda ya Guverinoma yo kongera ku buryo budasanzwe umubare w’abanyeshuri bajya mu buganga ku mwaka.

Iyo myigaragambyo y’abaganga yatumye hari za gahunda z’abarwayi zo kuvurwa ziburizwamo, ndetse n’abari bafite za ‘rendez-vous’ zo kubagwa babura babafasha.

Itegeko rya Koreya y’Epfo ryemerera Guverinoma y’icyo gihugu, kuba yategeka abaganga guhagarika imyigaragambyo, bitakunda bagafatirwa ibihano birimo guhagarikirwa ibyangombwa, cyangwa no gufungwa mu gihe bigaragaye ko uko kwigaragambya kwabo kwagize ingaruka ku buzima bwa rubanda.

Minisitiri w’Ubuzima wungirije muri Koreya y’Epfo, Park Min-soo, mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Mbere tariki 4 Weurwe 2024, yavuze ko mu gihe itariki ntarengwa yo guhagarika imyigaragambyo yari yatanzwe na Leta yari igeze, hari abaganga bakeya cyane basubiye mu kazi.

Yagize ati “Mu gihe itariki ntarengwa yatanzwe na Guverinoma yari igeze, hari abaganga basubiye mu kazi, ariko bari bakeya cyane, kuko abagera hafi ku 9,000 bakomeje kwigaragambya, kuko 565 ari bo basubiye mu kazi bonyine”.

Ati "Guhera uyu munsi, Guverinoma irashyira mu bikorwa ingamba yemererwa n’amategeko, ubugenzuzi buzakorwa ku bitaro bitandukanye kugira ngo hamenyekane abatari mu kazi, bakomeje kwigaragambya”.

Minisitiri Park Min-soo yavuze ko abo baganga nibadasubira mu kazi bazahagarikirwa ibyangombwa mu mezi atatu, bikagira n’ingaruka ku buzima bwabo bw’umwuga.

Yagize ati "Nibakomeza kwanga kubahiriza ibwiriza rya Guverinoma ribasaba gusubira mu kazi, nta kabuza ibyangombwa byabo bizahagarikwa. Twongeye kubasaba dukomeje, ko basubira mu barwayi”.

Abo baganga bigaragambya, baramagana gahunda ya Guverinoma yo kongera umubare w’abiga ubuvuzi ukava ku 3000 ukagera ku 5000, bavuga ko igihugu gihanganye n’ikibazo cy’umubare munini w’abaturage bakuze cyane, iyo ikaba ari yo mpamvu ituma bashaka kongera umubare w’abaganga, ariko ko bafite impungenge z’uko ibyo bagenerwaga nk’ibihembo nabyo bizahita bigabanuka, kubera ko abaganga babaye benshi cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka