
Perezida Yoon, wananiwe guhatira abaturage kugendera ku itegeko rya gisirikare, bigateza akaduruvayo mu gihugu katumye inteko ishinga amategeko imukuraho, ubu arimo gukorwaho iperereza ku byaha byo kwigomeka.
Nubwo ari uko bimeze ariko, Yoon Suk Yeol aracyari perezida w’igihugu mu buryo bw’imikorere mu gihe urukiko rw’itegeko nshinga rutaremeza gukurwaho kwe.
Abagenzacyaha bakoresheje inzego n’ibyuma bikata imikwege kugira ngo babashe kwinjira mu rugo rwe, hafi gucakirana n’abashinzwe umutekano we nabo bari bashyizeho imyugariro kugira ngo babakumire.
Perezida Yoon w’imyaka 64, yavuze ko yemeye kwitaba ibiro by’ushinzwe iperereza ku byaha bya ruswa biregwa abayobozi bakuru, kugira ngo hatagira amaraso ameneka.
Mu mashusho ya video y’iminota itatu, Yoon yavuze ko azorohereza iperereza gukora akazi karyo nubwo atemeranyaga naryo, kuko we avuga ko ritubahirije amategego. Abayobozi b’urukiko rw’itegekonshinga bo bakomeje kwemeza ko byakozwe mu nzira zemewe.
Umuyobozi w’ishyaka ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi riharanira demukarasi
Park Chan-dae, yavuze ko gutabwa muri yombi kwa Perezida Yoon ari ikimenyetso cy’uko ubutabera muri Korea y’epfo bufite ubuzima.
Kuri ubu igihugu kirimo kuyoborwa na minisitiri w’ubukungu Choi Sang-mok nka perezida w’umusigire. Uyu yagiriwe icyizere nyuma y’uko uwa mbere bari bashizeho Han Duck-soo, nawe yahise akurwaho n’ubwiganze bw’amajwi y’abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ohereza igitekerezo
|