Koreya y’Epfo: Impanuka y’indege yahitanye abantu 179

Imibare mishya y’abaguye mu mpanuka y’indege ya kompanyi ya ‘Jeju Air’ yo muri Koreya y’Epfo, yerekana ko abantu 179 ari bo bamenyekanye ko bapfuye.

Iyi ndege yari itwaye abantu 181 barimo abagenzi 175 n’abakozi bayo 6, ikaba yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, igeze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Muan aho yahushije umuhanda ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro, nk’uko abashinzwe kuzimya inkongi muri Korea y’Epfo babitangarije Aljazeera.

Abashinzwe kuzimya inkongi kandi batangaje ko hari abantu babiri barokotse iyo mpanuka batabawe, bombi bakaba bari mu bakozi b’iyo ndege.

Umwe mu babonye iyo mpanuka iba, yavuze ko yumvise ibintu biturika cyane byikurikiranya, nyuma abona umuriro mwinshi uteye ubwoba ndetse n’umwotsi mwinshi mu kirere.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 ngo yari imaze imyaka 15 ikora ubwikorezi, biravugwa ko mu bagenzi yari itwaye harimo abo muri Thailand babiri, abandi bakaba abanya-Koreya y’Epfo.

Perezida w’Agateganyo wa Korea y’Epfo, Choi Sang-mok, yahise ategeka ko inzego zose zifite ubushobozi zikora ubutabazi bwihuse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka