Koreya y’Epfo: Abanyarwanda batangiye kwamamaza Umuco Nyarwanda
Abanyarwanda baba muri Koreya y’Epfo bateguye irushanwa ryiswe Agaciro Cup rihuza amakipe y’umupira w’amaguru n’aya basket y’abiga muri kaminuza zitandukanye.

Iri rushanwa ryateguwe mu rwego rwo kumenyekanisha umuco Nyarwanda, binyuze mu gikorwa bise Rwanda Cultural Day cyabereye muri Kaminuza ya Daegu.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Koreya y’Epfo, Isumbingabo Emma Francoise, yavuze ko n’ubwo iyi kamunza yigamo abanyeshuri b’Abanyarwanda 13 ari nabo benshi ugereranije no ku zindi kaminuza, igira uruhare rukomeye mu guteza imbere uburezi bw’abana b’Abanyarwanda.

Yavuze kandi ko uyu muhango ari umwanya mwiza wo kuzirikana no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi wa Diaspora y’Abanyarwanda muri iki gihugu, Eliab Ayinebyona, yashimiye umuyobozi wa Kaminuza ya Daegu kuba yarashyigikiye icyo gikorwa, anashima uburyo abahiga bafashwe neza.

Yavuze ko kuba Abanyarwanda bahiga baratangije ishami ry’itorero ry’Abanyarwanda baba muri Koreya y’Epfo ari ikimenyetso ko bisanga muri iyo kaminuza, kandi bifuza ko rizakomera rikanaguka kurushaho mu gihe kiri imbere ubwo n’abandi Banyarwanda bazahabwa amahirwe yo kuza kuhigira.
Mu mukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe ya Kaminuza ya Daegu yarimo n’abandi banyeshuri biga muri kaminuza ya Yeongnam yahuye n’ikipe yari iturutse mu majyaruguru ya Koreya y’Epfo mu gace ka Seoul n’inkengero zayo, ikipe ya Daegu niyo yegukanye igikombe itsinze iya Seoul kuri penaliti 6 kuri 5.
Nyuma y’ayo marushanwa hakurikiyeho igikorwa cyo gutangiza itorero ryiswe "Umucyo ishami rya Daegu", rigaragaza ubwiza bw’umuco Nyarwanda mu ndirimbo n’imbyino bigaragaza uwo muco.


Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nimukomereza