Kikwete yavuze ko Tanzania iyobowe na Samia Suluhu iri mu biganza byiza

Jakaya Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania, yavuze ko afite icyizere ko icyo gihugu gifite amahoro kuva Perezida Samia Suluhu Hassan ukiyoboye ubu, azi ibyabaye, ibigikenewe, n’ibiteganywa gukorwa mu myaka itanu iri imbere.

Jakaya Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania
Jakaya Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Kikwete yasobanuye ukuntu byamugoye gushobora kwandika, ariko asaba Abanyatanzania kugaragariza Perezida Samia ubufatanye.

Yagize ati “Banyatanzania, nimureke twihanganishanye ku bw’ibyago bikomeye byatubayeho. Perezida wacu twakundaga Magufuli yaducitse bitunguranye, sinigeze mbitekereza. John Pombe Joseph Magufuli yatuvuyemo mu gihe imiyoborere ye yari ikenewe cyane. Twari tukimukeneye ngo asoze ibyo yatangiye ndetse no gukora ibyiza yari yarateganyije gukorera igihugu cyacu twe abaturage be”.

Kikwete yakomeje avuga ko ubu icyo Abatanzania basabwa gukora ari ugusabira Magufuli.Yagize ati “Ubu icyo dusabwa ni ukumusabira ngo Imana imuhe iruhuko ridashira, iteka tuzahora tumwibuka ku byiza yakoreye igihugu cyacu. Mu by’ukuri Tanzania ibuze umuyobozi ukomeye kandi wakoranaga ubushishozi”.

Kikwete yongeyeho ko nubwo bimeze bityo ariko, we ngo afite icyizere ko Samia warahiriye kuyobora Tanzania azayobora neza, kuko yakoranye na Perezida Magufuli nka Visi Perezida kugeza umunsi yapfuye.

Yagize ati “Ihumure rikomeye kuri twebwe Abanyatanzaniya ni uko Samia usimbuye Magufuli ku butegetsi yakoranye na we guhera mu 2015 kugeza apfuye. Sinshidikanya ko Tanzania iri mu biganza byiza”.

Kikwete kandi yashimiye Perezida Samia ku mbwirwaruhame yagejeje ku bantu nyuma yo kurahirira kuyobora Tanzania, kuko itanga icyizere mu baturage b’icyo gihugu.

Yagize ati “Tumusabire Perezida wacu mushya, Imana ijye imuyobora kuri buri mwanzuro afata, n’intambwe zose atera. Mbasabe kandi Banyatanzania bagenzi banjye, tumufashe kugira ngo ashobore kuyobora Tanzania neza azayigeze aho twifuza”.

Ati “Ndashaka kandi kwihanganisha Mama Janet Magufuli n’umuryango wose. Turi kumwe muri iki gihe cy’umubabaro n’agahinda.Tumusabire Imana imuhe umutima ukomeye kandi wihangana muri iki gihe gikomeye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka