Kevin McCarthy yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika
Kevin Owen McCarthy ni we wegukanye umwanya wo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kevin McCarthy asanzwe ari we uhagarariye Ishyaka ry’Aba-Repubulikani, yatowe ku majwi 216 atsinda mugenzi we Hakeem Jeffries bari bahanganye kuri uyu mwanya, watowe ku majwi 212, wo mu Ishyaka ry’Aba-Demokarate.
Hari hashize iminsi bari mu gikorwa cyo gutora umuntu uyobora Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, bikarangira nta n’umwe wemejwe kubera kutuzuza amajwi asabwa ngo umuntu atsindire uyu mwanya.
Mu bantu 222 bagize Inteko, haba hakenewe abantu 218 batoye kugira ngo uwatowe abe ari we uyobora Inteko Ishinga Amategeko.
Ubu kuva Inteko yabonye umuyobozi mushya, ishobora gukora imirimo yayo isanzwe irimo kurahiza abayigize, ndetse no gutangira gutora amategeko.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, watowe McCarthy ni we uzakorana na Perezida Joe Biden bya hafi mu kazi ka buri munsi.
Kevin McCarthy ari mu ishya rimwe n’uwahazo ari Perezida wa Amerika, Donald Trump, abari mu ishyaka rimwe nabo bavuga ko agiye kongera gusubiza mu buryo ibitaragenze neza mu mikorere y’ishyaka ryabo.
Itegeko Nshinga rya Amerika rivuga ko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, aba ari umuntu wa gatatu ukomeye mu gihugu kuko aba ashobora gusimbura Perezida na Visi Perezida baramutse bagize impamvu zituma badakomeza inshingano.
Kevin Owen McCarthy yavutse tariki 26 Mutarama 1965, avukira hitwa Bakersfield California.
Ohereza igitekerezo
|