Kenya: Yafatanywe imodoka y’uwaburiwe irengero, none ari mu mazi abira

Muri Kenya, umugabo yafatanywe imodoka yari yarabuze itwawe n’umushoferi w’umugore ukomoka mu Mujyi wa Mombasa nyuma akaburirwa irengero, ubu akaba arimo kubazwa uko yabonye iyo modoka ndetse n’aho uwari uyitwaye yagiye.

Sosiyete yo muri Kenya, yitwa ‘Sikika Road Safety’ yatangaje ko umushoferi w’umugore wari utwaye abakiriya abavanye ahitwa i Diani abajyana ahitwa i Samburu, ngo yaburiwe irengero ari mu nzira mu buryo butunguranye, nyuma gahunda zo gushikisha zigera aho zirahagara ntacyo zigezeho.

Kugeza nubu, uwo mugore wabuze ku itariki 25 Nzeri 2024, ntaraboneka, ariko ikibazo cyarushijeho kuba kibi ubwo imodoka uwo mushoferi w’umugore yari itwaye, ifatanywe umugabo kandi umugore atayirimo ndetse bitaramenyekana aho ari.

Uwo mugabo wafatanywe iyo modoka, ngo yafatiwe mu Mujyi wa Nakuru, afashwe na Polisi mu gihe yari atwaye iyo modoka bivugwa ko yari itwawe w’i Mombasa kandi bikaba biherutse gutangazwa ko yaburiwe irengero.

Uburyo uwo mushoferi w’umugore yavuzemo, bwasobanuwe na sosiyete ya ‘Sikika Road Safety’, ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, ivuga ko bitazwi aho uwo mugore aherereye, guhera ku itariki 25 Nzeri 2024, nyuma yo gusabwa gutwara abantu mu rugendo bajya i Samburu na Diani akabyemera. Nyuma, nk’uko ubuyobozi bwa Sikika Road Safety bwakomeje bubisobanura, uwo mushoferi yaje kuburirwa irengero ntihamenyekana uko byamugendekeye mu nzira.

Kuri ubu rero, iyo modoka yafashwe iri mu maboko y’umugabo bitazwi uko yayibonye, ndetse ifatwa igifite ibirango yahoranye n’uwo mushoferi wari nyirayo akiyifite.

Sosiyete ya Sikika Road Safety yanditse no ku rubuga nkoranyambaga rwa X yerekana amafoto y’iyo modoka n’uwo yafatanywe, yandika igira iti, “ Ngiyi imodoka, twayifatiye i Nakuru ifitwe n’umugabo bitazwi uko yayibonye. Iperereza ririmo rirakorwa n’urwego rwa ‘DCI’ na Polisi y’igihugu. Mutubabarire muzatubwire ibyo uwo mugabo azavuga, ku bijyanye n’uwo mushoferi w’umugore, uko byamugendekeye. Murakoze cyane baturage ba Kenya ku bumwe bwanyu.Mwibuke, buri gihe iyo duhurije hamwe, ibintu bikomeye birakoreka”.

Ikinyamakuru Tuko cyandikirwa aho muri Kenya cyatangaje ko bamwe mu baturage ba Kenya bakoresha imbuga nkoranyambaga bagize icyo bavuga kuri iyo dosiye, bamwe bavuga ko uwo mugabo agomba kuvuga aho uwo mugore yamushyize mbere kumutwara imodoka.

Aleco Ombash yagize ati,” Ni akazi keza, nasaba ngo uwo mugabo azazane uwo mugore kandi ari muzima”.

Uwitwa Catherine Ndonye Hsc we yagize ati, “ Mana yanjye ndasenga, ngo uwo mugore abe akiri muzima, aha ni ho utangira kwibaza aho duherereye ku bijyanye n’igihano cyo kwicwa”.

Mose Moses we yagize ati, “ Nizeye ko uwo mugore yaba ari ahantu atekanye kandi akaba akiri mu muzima. Imana imurinde”.

Stephen Thuo Market Place, ‘’ turasabira uwo mugore ngo abe amahoro . Mwakoze cyane Sikika ROAD Safety ku kazi keza. Ni byo koko iyo dushyize hamwe hari ibintu bikomeye bikoreka”.

Naho Robz Muragz Museveni Jr we yagize ati, “ Imana ni nkuru, ... ni ngombwa rero ko uwo mushoferi w’umugore aboneka”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka