Kenya: Urubyiruko rudafite akazi rugiye guhabwa imirimo ibinjiriza amafaranga ku munsi

Mu gihe umugabane wa Afurika ukomeje guhangana n’ingaruka z’ubukungu zaturutse ahanini ku cyorezo Covid-19, uretse ifungwa ry’ibikorwa byinshi, n’imirimo myinshi igahagarikwa, Leta ya Kenya iravuga ko yarangije gushyiraho gahunda yo guhanga imirimo yihutirwa igamije kugoboka urubyiruko rudafite akazi.

Urubyiruko rusaga ibihumbi icumi rudafite akazi rutuye mu midugudu irangwamo ubucucike i Nairobi rugiye kungukira muri gahunda igamije kubatera inkunga ibinjiriza buri munsi mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Urubyiruko ruzahabwa amashilingi ya Kenya 616 ahwanye n’Amafaranga y’u Rwanda 5,536 buri munsi muri gahunda y’ukwezi kumwe.

Ni akazi kahanzwe na Leta, aho urubyiruko ruzatunganya ahantu hatandukanye nko mu mihanda no mu bindi bikorwa biteza imbere igihugu.

I Nairobi, urubyiruko 10,600 rutuye mu gace ka Mathare, Kibera, Mukuru na Korogocho rwihutiye kwiyandikisha mu cyiciro cya mbere cy’iyi gahunda aho biteganyijwe ko bazakora imirimo y’isuku, haba mu ngo mu mihanda n’ibidukikije buri munsi mu bice batuyemo.

Umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’imyubakire n’iterambere ry’imijyi, Charles Hinga, yavuze ko bazajya bahembwa buri munsi mu gihe bakora imirimo mu mayira n’imihanda mito n’isuku y’imihanda, gukusanya imyanda, no gukuraho ibihuru mu bice batuyemo nk’uko Ikinyamakuru Daily Nation kibivuga.

Bwana Hinga yagize ati: "Abakozi bazajya bandikirwa amafaranga bakoreye ku munsi, noneho bahembwe byibuze kabiri mu cyumweru binyuze mu kuboherereza amafaranga kuri telefone kugira ngo babone ibyo bakeneye mu bukungu n’ubuzima bwabo bwa buri munsi."

Yavuze ko umushinga watekerejweho kugira ngo utange ubufasha bw’imibereho mu guhanga akazi kihutirwa no kwita ku bikorwa by’isuku kugira ngo iyo mirimo ifashe urubyiruko guhangana n’icyorezo cya Covid-19 mu midugudu ituwe cyane yo mu mijyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka