Kenya: Undi mukinnyi wamamaye mu gusiganwa ku maguru yishwe n’abantu bataramenyekana
Muri Kenya, mu Mujyi wa Eldoret, Samson Kandie, umukinnyi wamamaye mu gusiganwa ku maguru yatewe n’abantu iwe mu rugo baramwica, umurambo bawusiga uboheshejwe umugozi ku maguru no ku maboko nk’uko byatangajwe n’umukobwa wa nyakwigendera.

Uyu mugabo yagiye yitabira amarushanwa menshi akomeye mu myaka yashize harimo iryitwa ‘Vienna Marathon 2004’, ‘Berlin Marathon’ n’andi atandukanye.
Kandie yatewe n’abantu bataramenyekana bamusanga mu nzu ye aho yari atuye mu gace kitwa Elgon View Eldoret, nyuma yo kumwica, abo mu muryango we, basanze umurambo washyizwe inyuma y’ubwiherero aho mu rugo rwe.
Abantu batandukanye aho muri Kenya, bari mu gahinda nanone, kubera urwo rupfu rwatunguranye rwa Kandie Samson, wishwe n’abantu bamusanze iwe nk’uko umukobwa we Vienna Kandie.
Uyu mukobwa we yabwiye ikinyamakuru Citizen TV, ko bitewe n’uko batabanaga mu rugo rumwe, nyina yamuhamagaye kuri telefone ku wa Gatanu saa moya z’ijoro, akamusubiza avuga ko arimo yerekeza mu rugo. Ati, "Ubwo twahise dutangira kwibaza ahantu Papa yari ari, kubera ko nta na rimwe yigeze atinda kugera mu rugo”.
Yakomeje agira ati, “Twongeye kugerageza kumuhamagara kuri telefone saa tato z’ijoro uwo munsi n’ubundi, telefone yitabwa n’undi muntu atubwira ko Kandie tuzamushakira inyuma y’ubwiherero aho mu rugo”.
Yakomeje agira ati "Nasanze Papa wanjye aboshywe amaguru n’amaboko, yakubiswe bya kinyamaswa, turamwirukankana tumujyana ku bitaro, ariko ibitaro byemeza ko yapfuye”.
Bamwe mu bakinnyi basiganwa ku maguru, bavuze ko byabagoye kwakira urupfu rya Kandie, harimo uwitwa Ezekiel Kemboi, ubahagarariye usaba Leta ya Kenya gukora ibishoboka byose, umutekano w’abakinnyi basiganwa ku mwaguru ukitabwabo, kuko akenshi bibasirwa n’abagizi ba nabi.
Yagize ati, “Amabandi menshi muri iki gihe, yibasira abakina umukino wo gusiganwa ku maguru, hari uwo twashyinguye ejobundi, dore n’ubu tugiye gushyingura Kandie. Niba Abadepite bacungirwa umutekano n’abasiganwa ku maguru bahagararira Igihugu mu ruhando mpuzamahanga, bagomba kurindirwa umutekano bihagije”.
Urupfu rwa Kandie, ruje rukurikirana n’urwa Rebecca Cheptegei, nawe wari icyamamare mu mikino yo gusiganwa ku maguru wakomokaga muri Uganda ariko akaba yari atuye muri Kenya, aherutse kwicwa n’umugabo we amusutseho lisansi aramutwika, yitaba Imana ku itariki 10 Nzeri 2024.
Hari kandi Benjamin Kiplagat nawe wakomokaga muri Uganda akaba icyamamare mu gusiganwa ku maguru nawe wiciwe muri Kenya muri Mutarama 2024, si abo gusa hari n’abandi bakina umukino wo gusiganwa ku maguru bagiye bicwa mu bihe bitandukanye aho muri Kenya, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ryabo aho muri Kenya.
Ohereza igitekerezo
|