Kenya: Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yashyingiwe abagabo 2 mu kwezi kumwe

Mu gihugu cya Kenya mu Mujyi wa Nairobi mu gace kitwa Narok, inzego z’ubuyobozi zakijije umwana w’umukobwa w’imyaka 12, washyingiwe ku bagabo babiri mu kwezi kumwe, abitegetswe na se.

Uwo mwana yashyingiwe abagabo babiri mu kwezi kumwe (Ifoto Internet)
Uwo mwana yashyingiwe abagabo babiri mu kwezi kumwe (Ifoto Internet)

Uyu mwana ngo yabanje gushyingirwa umugabo ufite imyaka 51, bamarana iminsi mike umwana aratoroka asubira iwabo. Akimara kuhagera, se yatangiye gushaka undi mugabo yamushyingira aza kongera kumuha umugabo w’imyaka 35 ngo amugire umugore, ibi byose bikaba byarakozwe mu kwezi kumwe gusa.

Uwo mwana kuri ubu ntakibana n’uwo mugabo, kuko inzego zishinzwe kurengera uburenganzira bw’abana zabimenye, zikamukurayo.

Uyu mwana w’umukobwa ngo yavuze ko mu kubura amahitamo, yari yariyemeje kuzihanganira umugabo wa kabiri, kuko we nibura ari muto ugereranyije n’uwa mbere. Muri Kenya, gushyingira umwana utarageza ku myaka 18 y’amavuko ni icyaha gihanwa n’amategeko.

Joshua Kaputah uyobora ishyirahamwe rigamije kurengera amahoro muri ako gace ka Narok, yatangarije BBC ko, ibibazo byo gushyingira abana muri Kenya, byiyongereye cyane nyuma y’aho abana batakijya ku mashuri, bitewe na Covid-19.

Bamwe mu babyeyi bafite abana b’abakobwa babagurisha ku bagabo kubera ubukene buri mu miryango yabo, aho baba biteze ko bazakura amafaranga mu nkwano bazahabwa.

Polisi ya Nairobi iracyashakisha abo bagabo babiri ndetse na se w’uwo mwana, kuko bahise bahunga bakaba batarafatwa ngo bahanwe ku cyaha bakoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka