Kenya: Umuyobozi Mukuru wa Polisi yeguye

Ibiro bya perezida wa Kenya byatangaje ko ‘byemeye ubwegure’ bw’uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kenya, Japhet Koome wabugejeje kuri Perezida Dr. William Samoei Ruto kuri uyu wa Gatanu.

Ruto yakiriye ubwegure bwa Japhet Koome, wari Umuyobozi Mukuru wa Polisi
Ruto yakiriye ubwegure bwa Japhet Koome, wari Umuyobozi Mukuru wa Polisi

Japhet Koome yatanze ubwegure bwe, nyuma y’uko Abanyakenya bakomeje gusaba Perezida William Ruto kweguza uyu wari Umuyobozi Mukuru wa Polisi.

Ibi byatewe n’imyigaragambyo yabaye muri Kenya yamaganaga itegeko ry’ingengo y’imari ya 2024/2025, yangirikiyemo ibintu bitandukanye birimo n’inyubako zitandukanye zirimo igice cy’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya.

Polisi ya Kenya ishinjwa gukoresha ingufu z’umurengera itatanya abigaragambyaga, bituma abantu bagera kuri 39 bahaburira ubuzima. Ibi byatumye abaturage basaba ko uyu Japhet Koome yegura mu nshingano ze ariko Ruto ntiyemeranyije nabo.

Ubu bwegure bukurikiye iseswa rya Guverinoma hafi ya yose ryabaye ku mugoroba wo kuwa Kane kuko hasigayemo Minisitiri w’Intebe usanzwe ari na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, na Visi Perezida, Rigathi Gachagua bagumye mu myanya yabo.

Nyuma yuko ubwegure bwe bwemewe, izi nshingano za Japhet Koome zafashwe na Douglas Kanja wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije mu gihe Eliud Langat yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije.

Japhet Koome yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi wa Kenya mu Ugushyingo 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka