Kenya: Umuntu wa kabiri yaguye mu myigaragambyo

Umuntu wa kabiri yaguye mu myigaragambyo ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, inzego z’ubuzima zikavuga ko imyirondoro ye itaramenyekana.

Inzego z’ubuzima muri Kenya zatangaje ko uyu yarasiwe mu myigaragambyo nubwo bitaramenyekana niba yarishwe n’amasasu ya Polisii.

Uwo musore yarasiwe mu myigaragambyo yabereye mu Mujyi wa Kisumu, uherereye mu Burengerazuba bwa Kenya, gusa ntibiramenyekana niba yararashwe n’inzego za Leta, nk’uko BBC ibivuga.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko urupfu rwe rwemejwe na Jaramogi Oginga Odinga, uyobora ibitaro bya Kisumu uyu musore yahise ajyanwamo, wavuze ko uwapfuye hataramenyekana imyirondoro ye.

Perezida wa Kenya, William Ruto aherutse gutangaza ko yiteguye guhangana na Raila Odinga, yatsinze mu matora y’Umukuru w’igihugu, ariko akaba akomeje gukangurira abaturage kujya mu myigaragambyo.

Odinga avuga ko iyi myigaragambyo ishingiye ku mpamvu esheshatu, zirimo kuba Perezida William Ruto yaranze ko hakorwa ubugenzuzi ku bakozi ba komisiyo y’igihugu y’amatora, n’ikiguzi cyo kubaho gihenze biturutse ku kuba Guverinoma yarakuyeho za nkunganire.

Raila Odinga kandi anenga icyenewabo mu miyoborere ya Kenya, kuba Perezida Ruto atarahaye ijambo abandi bafatanyabikorwa mu mavugurura yakozwe muri komisiyo y’amatora, ndetse n’ibyo guverinoma yasezeranyije abaturage ntibikorwe.

Si ubwa mbere Odinga akoresheje imyigaragambyo yitabiriwe n’imbaga, yo kwamagana ibyavuye mu matora yose yagiye yitabira agatsindwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka