Kenya: Umukobwa w’imyaka 17 yishwe azira kwanga gushaka umugabo w’imyaka 55

Muri Kenya, umukobwa w’imyaka 17 wabaga mu nkambi y’impunzi ya Dadaab, yishwe ndetae n’umurambo we uratwikwa, kubera ko yanze gushakana n’umugabo umuruta cyane, ufite imyaka 55.

Gaala ari kumwe na nyina
Gaala ari kumwe na nyina

Uwo mukobwa witwa Gaala Aden Abdi mbere gato y’uko yicwa, ngo yabwiye nyina kuri telefoni ko akorerwa iyicarubozo ku buryo buhoraho.

Gaala yavanywe iwabo n’abantu atari azi, bamujyana mu masaha y’ijoro hatabona, bamukorana urugendo rw’ibilometero 150, bamugeza ahitwa Habaswein (Kenya), bamushyikiriza umugabo witwa Mohamed Kassim Tifo, ufite imyaka ikubye iye hafi kane, kugira ngo amushake abe umugore we.

Uwo mukobwa akibona uwo mugabo bwa mbere, ngo yagaragaje rwose ko atamushaka, ndetse uwo mugambi abo bantu bafite wo kumushyingira uwo musaza atawemera na gato. Gusa nta mahirwe menshi Gaala yari afite yo kubona uko yacika ngo asubire aho ababyeyi be baba, ahubwo ngo yahereye ubwo akorerwa ibikorwa bitandukanye by’iyicarubozo byamaze iminsi 27, birangira yishwe nabi.

Mu ijwi yifashe na telefoni mbere y’uko bayimwaka, akaryoherereza Nyina, ngo yamusobanuriye ukuntu aho ari arimo ababazwa, kandi ko n’amarira ye yo gutabaza nta muntu uyaha agaciro ngo abe yamutabara.

Muri iryo jwi yoherereje umubyeyi we, yagize ati "Amasaha 24 yose y’umunsi, uyu si umugabo, nari nabwiwe ko ari umuntu mwiza. Ubu mu maso hanjye harabyimbye, nta mugabo mfite rwose. Kandi bimeze nk’aho namwe mwamushyigikiye igihe cyose. Nta muntu ushaka kunyumva. Uko izuba rirenze nkinjira mu nzu ndakubitwa”.

Gaala yahamagaye bwa nyuma umuryango ababwira ko ahangayitse cyane, kubera ko telefoni ajya ayamburwa n’abo muri uwo muryango. Nyuma y’amasaha macyeya umuryango we wakiriye indi telefoni, ibabwira amakuru y’urupfu rwe.

Nyina wa Gaala, Amina Abdi Nur, yavuze ko azi abantu bagize uruhare mu rupfu rw’umwana we, ati "Mu ijoro mu gihe abantu barimo basenga isengesho rya mu gicuku, umwana wanjye yarampamagaye ambwira ko batangiye kumutera ibyuma, ko na telefoni barimo kuyimwambura. Bigeze mu gitondo, nahamagawe n’umuntu ambwira ko umukobwa wanjye yishwe, ndetse ko n’umurambo bawutwitse. Nyuma hari icyuma cyo mu nganda zo muri Somalia cyatoraguwe aho yiciwe”.

Ikinyamakuru Tuko cyatangaje ko uwo mubyeyi, yemeza ko mu bagize uruhare mu rupfu rw’umukobwa we, harimo uwo mugabo wari wamushatse witwa n’abandi bo mu muryango we, harimo n’umwe muri bo ngo wari waravuze ko bitazigera bikunda ko Gaala agaruka mu nkambi kureba ababyeyi be na rimwe.

Ubu Polisi ya Kenya, ngo yamaze guta muri yombi Mohamed Kassim Tifo, mu gihe iperereza ku rupfu rw’uwo mukobwa rigikomeje, kuko isuzuma ry’umurambo kwa muganga ngo ryerekanye ko yishwe mbere yo gutwikwa, kandi ko umurambo we bawutwitse bahereye mu gice cy’umugongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka