Kenya: Umuhanuzi yazanye agashya mu gukiza abakirisitu ibibazo no kubafasha kwera imbuto

Umuhanuzi witwa Samuel Kakande yadukanye uburyo bushya bwo guha umugisha abizera bo mu idini rye, aho yagaragaye muri videwo atera amacunga abakirisitu mu rusengero nk’ikimenyets cyo kugira ngo bere imbuto, ku buryo butangaje umwe muri abo bakirisitu yagaragaye yijugunya hirya no hino nyuma y’uko rimwe muri ayo macunga rimuguyeho.

Yadukanye uburyo bushya bwo gukiza ibibazo by'abayobke bo mu idini rye
Yadukanye uburyo bushya bwo gukiza ibibazo by’abayobke bo mu idini rye

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangajwe n’ubwo buryo bushya kandi butangaje bwo gukiza mu mwuka.

Muri videwo yashyizwe kuri shene ye ya ‘youtube’, Kakande yatangiye asoroma ayo macunga ku giti, nyuma atangira kuyanaga mu bayoboke be, haza kugaragaramo umwe watangiye kugwa hirya no hino ubwo icunga rimwe muri ayo macunga ryari rimuguyeho.

Uwo muyoboke yagaragaye aryamye hasi afashe icunga rimwe mu ntoki, atangira gutera amaguru mu kirere, arangije akajya yigaragura hasi.

Ubwo uwo muyoboke yari arimo kwigaragura hasi, umuhanuzi Kakande yatangiye kumubaza ngo " Wakoze iki mu irimbi? Hari amabanga yahishuwe”.

Nyuma uwo Kakande agaragara muri Videwo abwira uwo muyoboke ngo atuze, atangire ahishure amabanga yari yarahishe ku byerekeye ibyo yakoze mu irimbi.
Bamwe mu barebye iyo videwo bagize icyo bavuga harimo uwitwa Kuwala Ezekieli Paulo wagize ati, "Amina. Mana garagaza ibanga ry’ubuzima bwanjye, ungarure mu nzira y’agakiza mu Izina rya Yesu Kristo."

Naho Moses Kissi we yagize ati, " Amina na amina, nakiriye mfite ukwizera mu izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti".

Mashudu Maluleke, "Nakiriye imbuto zanjye zo gukizwa no gucungurwa mu Izina rya Yesu Kristo."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muli iki gihe,usanga abantu benshi bavuga ko "bakiriye agakiza".Bakumva ko kujya gusenga no kureka inzoga uba ubaye "umurokore".Nyamara Yesu biyitirira,yanywaga inzoga,ndetse akaziha n’abantu.Muribuka ibyo yakoze mu bukwe bw’i Kana.Mu by’ukuli,ijambo ry’imana risaba ubishatse kunywa inzoga cyangwa vino nkeya.Bible ivuga ko umuntu azamenya ko akijijwe ku munsi wa nyuma,ubwo imana izarimbura abantu bose babi,wowe ugasigara.Nibwo uzamenya ko ukijijwe (saved).

kirenga yanditse ku itariki ya: 30-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka