Kenya: Umubyeyi wa Kelvin Kiptum arasaba Leta gukora iperereza ku rupfu rwe
Umubyeyi wa Kelvin Kiptum uherutse kwitaba Imana aguye mu mpanuka y’imodoka, yasabye Leta ya Kenya gukora iperereza ku rupfu rw’umwana we.
Umunyakenya Kelvin Kiptum w’imyaka 24, wari ufite agahigo k’Isi mu gusiganwa ku maguru (Marathon), n’Umunyarwanda Hakizimana Gervais wamutozaga, baguye mu mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024, mu gace ka Elgeyo Marakwet-Ravine ko muri Kenya.
Nubwo Kelvin n’umutoza we bapfuye baguye mu mpanuka y’imodoka, bivugwa ko yataye umuhanda ikagonga igiti abo bombi bagahita bapfa, ariko umugore bari kumwe mu modoka we akayirokoka ndetse akaba yaravuye mu bitaro ejo tariki 12 Gashyantare 2024, umubyeyi wa nyakwigendera asaba Leta ya Kenya gukora iperereza ku rupfu rw’umwana we.
Umusaza Samson Cheruiyot, se wa Kelvin, yavuze ko hari abantu bane baje iwe mu minsi mikeya ishize, baza bavuga ko bashaka Kelvin Kiptum, babajijwe abo ari bo banga kwivuga, ndetse banga no kwerekana imyirondoro yabo.
Kubera izo mpamvu z’abo bantu batamenyekanye baje gushaka Kelvin mu minsi mikeya ibanziriza urupfu rwe, Cheruiyot asaba ko hakorwa iperereza ku rupfu rw’umwana we rwatunguranye, ariko no kugira ngo abo bantu bamenyekane abo bari bo n’icyabagenzaga.
Aganira na Citizen TV y’aho muri Kenya, Samson Cheruiyot yatangaje ko asaba Leta ya Kenya gukora iperereza kuri iyo mpanuka iteye ubwoba yatwaye umwana we, avuga ko nubwo ubu yugarijwe n’agahinda ko kumubura, ariko yibuka ko ejobundi hari abantu bane baje mu rugo we bavuga ko bashaka Kiptum.
Uwo musaza ubu uri mu gahinda gakomeye, yasobanuye uko inkuru y’urupfu rw’umwana we yamugezeho.
Ati “Namenye iby’urupfu rw’umwana wanjye mu gihe narimo ndeba amakuru, umuntu arampamagara kuri telefone, ambwira ko imodoka y’umwana wanjye yabonetse ahantu mu gihuru. Ubwo nahise mfata imfunguzo z’imodoka yanjye njya aho impanuka yabereye. Mpageze sinigeze mbona umwana wanjye cyangwa se umutoza we. Nyuma nza kubwirwa na Polisi ko imirambo yabo yajyanywe mu Bitaro.”
Abajijwe na Citizen TV Kenya, ku kiganiro cya nyuma yagiranye n’umwana we, uwo musaza yavuze ko bavuganye bwa nyuma ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|