Kenya: Rebecca Cheptegei wamamaye mu kwiruka yapfuye nyuma yo gutwikwa n’umukunzi we

Umugandekazi wari icyamamare mu mukino wo gusiganwa ku maguru, Rebecca Cheptegei yitabye Imana, biturutse ku bisebe bikomeye by’ubushye yagize nyuma yo gutwikwa n’umukunzi we, abanje kumusukaho peterori agashya ku kigero kiri hagati ya 75-80%.

Rebecca Cheptegei wamamaye mu kwiruka yapfuye nyuma yo gutwikwa n'umukunzi we
Rebecca Cheptegei wamamaye mu kwiruka yapfuye nyuma yo gutwikwa n’umukunzi we

Urupfu rw’uyu mugore rwamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri 2024, akaba yitabye Imana yari uherutse no kwitabira irushanwa ry’imikino ya Olempiki i Paris mu Bufaransa muri Kanama 2024 ahagarariye Uganda, akegukana umwanya wa 44.

Rebecca Cheptegei, w’imyaka 33 y’amavuko yaguye mu bitaro bya ‘Moi Teaching and Referral Hospital’ biherereye mu Mujyi wa Eldoret mu gihe Guverinoma ya Kenya ibinyujije muri Minisiteri y’imikino yari yamaze gutangaza ko igiye kumuzana n’indege akavurirwa mu Mujyi wa Nairobi aho bakekaga ko yabona ubuvuzi buruseho.

Donald Rukare, uhagarariye Komite ya Olempiki muri Uganda, abinyujije ku rubuga rwa X, yagize ati, "Twamenye urupfu rubabaje rw’umukinnyi wacu mu gusiganwa ku maguru wanatabiriye imikino ya Olempiki Rebecca Cheptegei, nyuma yo gutwikwa n’umukunzi we. Roho ye nziza iruhukire mu mahoro, kandi turamagana bikomeye ihohotera rikorerwa abagore. Iki ni igikorwa cy’ubugwari gikabije gitumye dutakaza umukinnyi (Athlete) ukomeye."

Cheptegei yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu masaha ya saa Kumi n’imwe n’igice (5h30) nk’uko byemejwe na Owen Menach, umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi z’ubuvuzi kuri ibyo bitaro yari arwariyeho. Akaba yakomeje avuga ko amakuru arambuye yerekeye urupfu rwe atangazwa nyuma ya saa sita.

Peter Ogwang, Minisitiri ushinzwe ibya Siporo muri Uganda, yavuze ko urwo rupfu rubabaje cyane. Yagize ati, ”Ubuyobozi bwa Kenya burimo burakora iperereza ku buryo yapfuyemo, amakuru arambuye azatangazwa nirirangira”.

Cheptegei apfuye ari umukinnyi wa gatatu mu basiganwa ku maguru bishwe hagati ya 2021-2024, aho muri Kenya, nyuma ya Agnes Tirop nawe wishwe n’umugabo we Ibrahim Rotich mu Kwezi k’Ukwakira 2021, nk’uko yabihamijwe ndetse akabihanirwa n’urukiko.

Joan Chelimo, umwe mu bashinze umuryango udaharanira inyungu uhuriramo abakinnyi basiganwa ku maguru muri Uganda, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko abagore bakina uwo mukino bakunze guhura n’ihohotera ry’abagabo kubera ko baba bafite amafaranga menshi.

Yagize ati, "Bakunze kwisanga mu mitego y’abo bagizi ba nabi baba baje mu buzima bwabo nk’abakunzi”.

Rebecca Cheptegei yatwitswe n’umukunzi we w’Umunyakenya biturutse ku kibazo cy’ubutaka batumvikanagaho. Ababyeyi ba Cheptegei batangaje ko umukobwa wabo ari we waguze ubwo butaka mu mu gace ka Trans Nzoia muri Kenya, agamije kwegera aho abasiganwa ku maguru benshi b’Abanyakenya bitoreza. Abaturanye na Cheptegei bavuga ko bumvise atongana n’uwo mukunzi we kuri ubwo butaka bwubatswemo inzu.

Jeremiah Ole Kosiom, Komanda wa Polisi mu gace ka Trans Nzoia, aho Rebecca yari atuye muri Kenya, yavuze ko uwo mugabo usanzwe ukundana na Cheptegei (Boyfriend), witwa Dickson Ndiema, yaguze ijerekani ya peterori, ayisuka kuri Cheptegei, arangije aramushumika n’umuriro, uretse ko na Ndiema nawe ngo afite ibisebe yatewe n’uwo muriro mu gihe yarimo atwika umukunzi we, gusa we akaba yarahiye byoroheje ugereranyije na Rebecca, kuko yahiye ku kigero cya 30%.

Ikinyamakuru cya Citizen Digital cy’aho muri Kenya, cyatangaje ko uwo mukunzi wa Cheptegei ajya kumutwika yamuhengereye ubwo yari avuye mu rusengero we n’abana be ahitwa Endebes-Tans Nzoia.

Abo bombi ngo bari bamaze iminsi barimo kwitabwaho n’abaganga ku buryo bwihariye (Specialized treatment) ku bitaro bya ‘Moi Teaching and Referral Hospital’ mu Mujyi wa Eldoret.

Minisitiri wa Siporo muri Kenya, Peter Tum yashimangiye ko Guverinoma ya Kenya iri mu biganiro na Guverinoma ya Uganda mu rwego rwo gukurikirana ko inzego z’umutekano zibishinzwe ziri mu kazi kazo, kugira ngo ubutabera buboneke kuri nyakwigendera Rebecca Cheptegei.

Rebecca Cheptegei, watagiye umukino wo kwiruka n’amaguru mu 2010 ubu akaba yari uwa kabiri mu bazi kwiruka cyane muri Uganda mu bagore, si we wenyine uhuye n’ihohotera mu bakina uwo mukino bo muri Uganda, kuko mu 2023, undi Munya-Uganda witwaga Benjamin Kiplagat yasanzwe yapfuye bigaragara ko yakubiswe akicwa n’ibikomere.

Mu 2022, undi mukinnyi witwaga Damaris Muthee nawe yasanzwe yapfuye, isuzuma ryo kwa muganga rigaragaza ko yishwe anizwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Inkuru ibabaje cyane.Itwibukije inkuru bisa yabereye muli South Africa ubwo Oscar Pistorius yicaga umukobwa mwiza cyane witwagaga Reeva Steenkamp mu mwaka wa 2013.Nabyo byitwaga ko ali UMUKUNZI we (girl freind).Abantu babana bahujwe no gusambana,ntitukabyite ko bali mu rukundo.Nubwo bikorwa na millions nyinshi z’abantu,ni icyaha gikomeye.Kwishimisha akanya gato ukora ibyo Imana yakuremye itubuza,ni ukutagira ubwenge nyakuli (wisdom).Kubera ko bizakubuza ubuzima bw’iteka muli paradis.

butuyu yanditse ku itariki ya: 6-09-2024  →  Musubize

ndu murundi igitekerezo mfix imber yokutwika bari basanz babana

Tuyisenge yanditse ku itariki ya: 6-09-2024  →  Musubize

Nukuri uwomuntu imana imwakire mubwami bwayo uwo mugenzi yamutwitse ubuyobozi bumukurikirane murakoze.

Shemezimana elie burundi atuye kuntega nyaruhengeri yanditse ku itariki ya: 5-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka