Kenya: Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yitabye Imana
Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, akaba n’umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, yitabye Imana azize uburwayi afite imyaka 80.

Urupfu rwa Odinga rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukwakira 2025 aguye mu Buhinde, aho ngo yatakaje ubwenge ubwo yatemberaga mu mujyi wa Ernakumam ari kumwe n’umukobwa we, mushiki we n’umuganga we, bahita bamwikutana mu bitaro ari na ho yaguye, nk’uko byatangajwe na Polisi yo mu Buhinde.
Mu byumweru bike bishize, benshi bibajije ku buzima bwe, nubwo bamwe mu bo mu muryango we n’inshuti ze bahakanye amakuru yavugaga ko arembye cyane, ari bwo nyuma yaho yagiye kwivuriza mu Buhinde.
Nk’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Odinga yatsinzwe inshuro eshanu zose yiyamamarije kuba Perezida, ebyiri muri zo zakurikiwe n’imvururu zateje imidugararo yanaguyemo abantu.
Odinga yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya mu 1992, akaba yariyamamaje bwa mbere ku mwanya wa Perezida w’icyo gihugu mu 1997, yongera mu 2007, 2013, 2017 ndetse na 2022, ariko izo nshuro zose agatsindwa, gusa akavuga ko yibwe amajwi.
Yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya kuva mu 2008 kugeza mu 2013, icyo gihe bwari uburyo bwo kugabana ubutegetsi, hagamijwe gushaka amahoro kuko yahoraga ayobora imyigaragambyo buri uko yatsindwaga amatora, hakagwa n’abantu batari bake.
Raila Odinga ukomoka mu bwoko bw’aba Luo, igihe kinini cye cy’ubuzima yakimaze muri Politiki, aho rimwe na rimwe yabaga yahunze igihugu, ubundi yafunzwe nk’aho yamaze imyaka umunani muri gereza, azira ubuhirimbanyi bwe aharanira Demokarasi, gusa akaba yitabye Imana atageze ku nzozi ze zo kuba Perezida wa Kenya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|