Kenya: Perezida William Ruto yemeye kugirana ibiganiro na Raila Odinga

Perezida William Ruto wa Kenya yatangaje ko yiteguye kugirana ibiganiro na Raila Odinga, Umuyobozi wa Azimio la Umoja itavuga rumwe na Leta, ndetse ikaba imaze iminsi mu myigaragambyo yo kurwanya ubutegetsi buriho, yamagana izamuka ry’imisoro ndetse n’ikibazo cy’ubuzima buhenze cyane.

Perezida William Ruto yemeye kugirana ibiganiro na Raila Odinga
Perezida William Ruto yemeye kugirana ibiganiro na Raila Odinga

Ibyo kwemera kuganira na Raila Odinga, Perezida Ruto yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa Twitter ku wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2023, avuga ko yiteguye guhura na Raila Odinga mu gihe azaba agarutse mu gihugu avuye muri Tanzania, mu nama y’ibihugu bya Afurika yitabiriye.

Inkuru dukesha ikinyamakuru ‘Tuko’ cyandikirwa aho muri Kenya, ivuga ko iyo ntambwe Perezida Ruto yateye yo kuganira na Raila Odinga, ije nyuma y’imyigaragarambyo imaze amezi, yamagana gahunda zimwe zishyirwaho n’ubutegetsi buriho muri Kenya, ibyo bikaba byaragize ingaruka kuri icyo gihugu.

Kuva William Ruto yarahirira kuba Perezida wa Repubulika ya Kenya tariki 13 Nzeri 2023, ubutegetsi bwe bwakomeje guhura n’ibibazo by’imyigaragambyo ya hato na hato y’abatavuga rumwe na we.

Guverinoma ya Kenya yari yabanje gutangaza ko ibibazo nk’ibyo bya Politiki, biba bikwiye kuganirirwa mu Nteko Ishinga Amateko, kandi ibyo kugabana ubutegetsi bitazakunda cyangwa se guhana ibiganza (handshake), nk’uko byagenze kuri Guverinoma icyuye igihe.

Ibyo kuba Perezida Ruto yemera kuganira na Raila Odinga kandi bije nyuma y’uko Odinga yari yatangaje ko Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yaje i Nairobi muri Kenya, agamije gushaka guhuza izo mpande zitavuga rumwe (Kenya Kwanza na Azimio la Umoja), ariko mu minsi ibiri yose yahamaze, Perezida Ruto ntamuhe umwanya wo kugira ngo baganire kuri iyo ngingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka