Kenya: Perezida Ruto yirukanye abagize Guverinoma hafi ya bose

Perezida wa Kenya William Ruto yafashe icyemezo cyo kwirukana abagize Guverinoma nyuma y’igihe hari imyigaragambyo muri iki gihugu, yateguwe n’urubyiruko ruvuga ko ibyo yabasezeranije bitakozwe.

Perezida William Ruto yirukanye hafi ya bose bagize Guverinoma kuri uyu wa Kane
Perezida William Ruto yirukanye hafi ya bose bagize Guverinoma kuri uyu wa Kane

Ruto yatangaje ko nyuma yo gusesa guverinoma hashyirwaho indi nshya igizwe n’abantu bake ugereranije n’iyari isanzwe. Yavuzeko Minisitiri w’Intebe usanzwe ari na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, na Visi Perezida, Rigathi Gachagua bo baguma mu nshingano zabo.

Perezida Ruto yatangarije ku biro by’Umukuru w’Igihugu ko abaturage bamwitezeho byinshi, ari yo mpamvu hakenewe ubuyobozi butanga impinduka.

Ati: “N’ubwo tumaze kugera ku iterambere, ndabizi neza ko abaturage ba Kenya banyitezeho byinshi, kandi bizera ko ubu buyobozi bushobora kugira impinduka nini mu mateka y’igihugu cyacu”.

Uyu ni umwe mu myanzuro ikomeye Ruto afashe uje ukurikiye kwanga gusinya ku itegeko ry’ingengo y’imari ya 2024/2025 ryarimo ingingo izamura umusoro.

Perezida wa Kenya William Ruto ukomeje gutegura ibiganiro bitandukanye ku ngeri zose, yatangaje ko no mu gushyiraho guverinoma nshya azabanza kugirana ibiganiro n’ibyiciro byose by’abanyagihugu. Mu minsi ishize akoreshesheje urubuga rwa X, yagiranye ikiganiro n’urubyiruko rw’abakiri bato bazwi nka ‘Gen-Z’, rumubaza ibibazo bitandukanye.

Mbere y’uko Perezida Ruto agirana ikiganiro n’urubyiruko, yagejeje ijambo ku banyagihugu kuri televiziyo, asezeranya gufata ingamba nyinshi zo kugabanya amafaranga leta ikoresha kuko inyongera ku misoro zari ziteganyijwe zakuweho.

Perezida William Ruto n’ubwo yanze gusinya ku mushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari wanzwe n’abaturage, yavuze ko byari gufasha Kenya kudakomeza kuremererwa n’imyenda. Kudasinya uyu mushinga bizatuma Leta ifata inguzanyo nyinshi kugira ngo ikomeze gukora.

N’ubwo Banki y’Isi n’ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, gisaba ibihugu kutarenza 55% by’imyenda iva mu mahanga, Kenya ifite ingana na 68% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Iyi Guverinoma yaseshwe yagiyeho mu Ukwakira 2023, ubwo Perezida Ruto yajyaga ku butegetsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka