Kenya : Perezida Ruto yashyizeho Guverinoma nshya
Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024 yashyizeho Guverinoma nshya irimo Abaminisitiri 11 barimo batandatu abahoze muri Guverinoma yari aherutse gusesa.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Kithure Kindiki, yasubijwe ku mwanya we, Alice Wahome asubizwa kuba Minisitiri ushinzwe ubutaka, Aden Duale asubizwa ku wa Minisitiri w’Ingabo, Soipan Tuya asubizwa ku wa Minisitiri ushinzwe kurengera ibidukikije.
Deborah Mulongo Baraza yagizwe Minisitiri w’Ubuzima, Julius Mulongo agirwa Minisitiri w’Uburezi, Andrew Muhia Karanja agirwa Minisitiri w’Ubuhinzi, Davis Chirchir agirwa Minisitiri ushinzwe imihanda.
Margaret Nyambura yagizwe Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Eric Murithi Muga agirwa Minisitiri ushinzwe amazi, Rebecca Miano agirwa Intumwa Nkuru ya Leta.
Perezida Ruto yasheshe Guverinoma tariki ya 11 Nyakanga, asigaho Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi.
Ruto yatangaje ko nyuma yo gusesa guverinoma hashyirwaho indi nshya igizwe n’abantu bake ugereranije n’iyari isanzwe. Yavuzeko Minisitiri w’Intebe usanzwe ari na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, na Visi Perezida, Rigathi Gachagua bo baguma mu nshingano zabo.
Perezida Ruto yatangarije ku biro by’Umukuru w’Igihugu ko abaturage bamwitezeho byinshi, ari yo mpamvu hakenewe ubuyobozi butanga impinduka.
Perezida Ruto kuri uyu wa Gatan tariki 19 Nyakanga yatangaje ko akomeje ibiganiro n’Abanyakenya kugira ngo bemeranye ku bandi ba Minisitiri bazuzuza Guverinoma nshya.
Perezida Ruto yasobanuye ko ategereje ko Inteko Ishinga Amategeko yemeza aba baminisitiri, abandi akazabashyiraho vuba ashingiye ku bitekerezo azahabwa n’abo bari kuganira.
Perezida William Ruto n’ubwo yanze gusinya ku mushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari wanzwe n’abaturage, yavuze ko byari gufasha Kenya kudakomeza kuremererwa n’imyenda. Kudasinya uyu mushinga bizatuma Leta ifata inguzanyo nyinshi kugira ngo ikomeze gukora.
Nubwo Banki y’Isi n’ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, gisaba ibihugu kutarenza 55% by’imyenda iva mu mahanga, Kenya ifite ingana na 68% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Iyi Guverinoma yasheshwe yagiyeho mu Kwakira 2023, ubwo Perezida Ruto yajyaga ku butegetsi.
Ohereza igitekerezo
|