Kenya: Perezida Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya William Ruto

Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022, yageze i Nairobi muri Kenya, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida William Ruto, uherutse gutorerwa uwo mwanya.

Perezida Kagame akigera muri Kenya yakiriwe na William Ruto
Perezida Kagame akigera muri Kenya yakiriwe na William Ruto

Umukuru w’Igihugu, azifatanya n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma, mu muhango uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2022.

Perezida Kagame akigera muri Kenya, yahise yakirwa na Perezida William Ruto, ndetse bagirana ibiganiro.

Ruto yatorewe kuyobora Kenya muri manda y’imyaka itanu, nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko ari we watowe nka Perezida w’iki gihugu.

Amatora yabaye ku ya 9 Kanama 2022, yasize bwana William Ruto wari umaze imyaka 10 ari Visi Perezida wa Kenya atorewe kuyobora iki gihugu, atsinze abandi bakandida barimo Raila Odinga bari bahanganye.

Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro
Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro

Ku ya 15 Kanama 2022, ni bwo Komisiyo y’amatora muri Kenya yatangaje ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

William Ruto ni we watangajwe ko yatorewe kuba Perezida wa Kenya, aho yagize amajwi 50.4% mu gihe Odinga yabonye 48.9%.

Raila Odinga bari bahanganye ntiyanyuzwe n’ibyavuyemo, kuko yateye utwatsi ibyo Komisiyo y’Amatora yatangaje, yiyemeza kugana inkiko.

Yavuze ko amajwi yabaruwe nta shingiro afite, bityo akwiye guteshwa agaciro n’urukiko rw’ikirenga.

Ku ya 5 Nzeri 2022, nibwo ikirego cya Raila Odinga, cyateshejwe agaciro n’urukiko rw’ikirenga ruvuga nta shingiro gifite, nyuma yo gusuzuma impapuro abantu batoreyeho rugasanga zihuje n’iziri mu ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka