Kenya: Ntibavuga rumwe ku rusengero Ruto arimo kubaka muri Perezidansi

Perezida wa Kenya, William Ruto arimo kubaka urusengero runini muri Perezidansi y’iki gihugu, ariko abaturage ntibabyumva kimwe kuko babona bitari bikwiye, gusa we akavuga ko ntawe ugomba kwitambika uwo mushinga, cyane ko amafaranga azakoreshwa azava ku mufuka we.

Ruto yemeza ko arimo kubaka urusengero muri Perezidanzi (Ifoto: Uzalendo News)
Ruto yemeza ko arimo kubaka urusengero muri Perezidanzi (Ifoto: Uzalendo News)

Perezida Ruto avuga ko ntawe asaba ikintu icyo ari cyo cyose kugira ngo yubake urwo rusengero, ati “Ntawe niseguraho cyangwa nsaba ngo ambabarire nubake uru rusengero. Uwo birakaza akore icyo ashaka”.

Iyo mvugo ya Perezida Ruto yarakaje abaturage ba Kenya, basanzwe n’ubundi batishimiye ubuyobozi bwe.

Umukuru w’igihugu cya Kenya aganira na BBC, yavuze ko n’ubundi urusengero rwari rwubatse muri Perezidansi, gusa ngo ntirwari ruberanye na ho.

Ati “Sinatangiye kubaka urusengero ubwo nageraga ku butegetsi, nasanze n’ubundi ruhari ariko rwubakishije amabati gusa. Ubwo murabona rukwiriye muri Perezidansi?

Ikinyamakuru cy’aho muri Kenya, The Daily Nation, ku wa Gatanu cyashyize ahagaragara imiterere y’urwo rusengero bigaragara ko ari rugari, cyane ko rufite ubushobozi bwo kwakira abantu 8,000.

Biranavugwa ko urwo rusengero ruzatwara Miliyoni 9 z’Amadolari ya Amerika, abaturage bakaba binubira iyo ngengo y’imari, mu gihe muri iki gihugu ubuzima bukomeje guhenda.

Ruto avuga ko azishyura ku giti cye amafaranga yose uru rusengero ruzatwara, gusa hakaba hasigaye hibazwa aho yakuye uburenganzira bwo gushyira inyubako nini gutyo ku butaka bwa Leta.

Abo muri sosiyete y’Abanyakenya batemera Imana, bavuga ko ibyo Ruto arimo gukora bidakwiye. Ubakiriye, Harrison Mumia ati “Tubona iki gikorwa kitajyanye na Demokarasi, cyerekana ko turi muri Leta ishingiye ku bukirisitu bitewe na Perezida Ruto. Turamwibutsa ko Kenya atari iy’abakirisitu gusa”.

Abandi bihayimana na bo bavuga ko ibyo birimo kudashishoza, kuko aho urwo rusengero rwubakwa hatagerwa na bose, ikindi nta Kiliziya cyangwa umusigiti bihubatse, bivuze ko ngo ari ugutonesha.

Ibitekerezo   ( 2 )

Turabashimira kumakuru meza mutugezaho

Alfred yanditse ku itariki ya: 6-07-2025  →  Musubize

Mubabajwe nuko yubatse inzu y’ Uwiteka ba Tobiyo na sanibarati bahozeho Niyubake afite inkota Kandi yubatse gereza mwamushima

Imana Imwagurire imbago akomeze Yubake Nakubite abatinganyi

Elie Rick respect yanditse ku itariki ya: 5-07-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka