Kenya: Minisitiri yagowe no gusobanura icyatumye atanga amabwiriza yo kurasa abigaragambya
Muri Kenya, Minisitiri w’Umutekano w’imbere muri icyo gihugu, Kipchumba Murkomen, yakomerewe no gusobanura impamvu yatumye atanga amabwiriza kuri Polisi, yo kurasa no kwica abaturage bigaragambya.

Mu kiganiro yatanze umunsi umwe nyuma y’uko imyigaragambyo yo ku itariki 25 Kamena 2025 itangiye, uwo Minisitiri yabwiye Abayobozi ba Polisi ko badakwiye korohera abigaragambya, kuko nta mpamvu n’imwe bafite yo kwitonda imbere y’abo baturage kuko baba bashotoye Polisi.
Yavuze ko hari zimwe muri sitasiyo za polisi zatwitswe n’abigaragambya, ahandi batwika imodoka, ndetse abapolisi basaga 300 bakomerekera muri iyo myigaragambyo, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Tuko cy’aho muri Kenya.
Nyuma yo kuvuga ibyo, Minisitiri Murkomen yagiriye inama Polisi kujya ikoresha intwaro ifite mu kwirinda, agira ati “Niba ufite imbunda, rasa umuturage uwo ari we wese ugerageje kugaba igitero ku cyicaro cya polisi”.
Yongeyeho ko nta kibazo polisi ikwiye kugira, mu gihe irashe ikanica abaturage bigaragambya, kuko ibindi bikurikiraho byarebwa nyuma, kandi ko uwarashe abigaragambya nta mpungenge zo kuzisobanura nyuma y’ibyo, kuko Minisitiri Murkomen ubwe yiteguye kuba nyambere mu kumuhagararira no kwemeza ko ibyo yakoze byari bikwiye.
Ayo magambo ya Minisitiri Murkomen yakiriwe nabi n’Abanya-Kenya benshi, bamwe bavuga ko arimo akurura ubwicanyi butari ngombwa, binyuze muri ayo mabwiriza yatanze.
Mu kwisobanura kuri iyo mvugo, Minisitiri Murkomen ari imbere ya Perezida William Ruto, yavuze ko atigeze asaba Polisi kuba yafata icyemezo kitarimo ubushishozi.
Yagize ati "Ibi ndabivuga niyoroheje cyane, sinshobora gutegeka Umuyobozi wa Polisi gukora ikintu icyo ari icyo cyose, kubera ko Itegeko Nshinga rirabimbuza. Kandi rwose sinigeze ntegeka Umuyobozi wa Polisi cyangwa se undi mupolisi uwo ari we wese, kuba yarasa cyangwa akica abaturage ahantu aho ari ho hose”.
Minisitiri Kipchumba yavuze ko icyo yakoze ari ukwibutsa Abapolisi, ibijyanye n’amabwiriza asanzwe abagenga, avuga ko bagomba kurengera ubuzima igihe babona ko buri mu kaga, kandi bakarinda ibirindiro byabo n’intwaro zabo mu buryo bwose bushoboka, kabone nubwo byaba ngombwa kurasa, bakabikora.
Yagize ati “Icyo nakoze ni ugusobanura icyo itegeko riteganya, nanjye nk’umunyamategeko, narasomye, nasomye iri tegeko kandi nsobanukirwa icyo rivuga, rero icyo nabwiye abapolisi, nta hantu na hamwe muzasanga naravuze ngo umuturage azaraswe yicwe, kandi ntaho muzasanga na hamwe narabwiye Polisi ngo ifate itegeko natanze. Oya”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|