Kenya ishobora guhagarika ‘Facebook’ kubera gukwirakwiza imvugo z’urwango

Urubuga rwa ‘Facebook’ rurimo rurashyirwaho igitutu cyo gukuraho mvugo z’urwango ndetse n’amakuru atari ukuri rushyiraho, bitabaye ibyo muri Kenya rukaba rwafungwa.

Mu gihe amatora yo muri Kenya yegereje, kuko ateganyijwe ku itariki 9 Kanama 2022, Facebook yongeye kwihanangirizwa nyuma y’uko inaniwe kumenya imvugo z’urwango ngo ntizitangaze, ziba zatangajwe mu ndimi ebyiri zemewe muri icyo gihugu harimo, Igiswahili n’Icyongereza.

Izo mvugo zagaragaye kuri Facebook mu matangazo 10 ari mu Cyongereza, n’andi 10 mu Giswahili. Ayo matangazo akaba yari arimo imvugo z’urwango, zihamagarira abantu gufata abagore ku ngufu no kumena amaraso. Ayo matangazo kandi yanagereranyaga abantu n’indogobe ndetse n’ihene, andi akaba yari arimo amagambo ataboneye.

Komisiyo yo muri Kenya yitwa (Commission nationale pour la cohésion et l’intégration/NCIC), yahaye Facebook iminsi irindwi yo kuba yakemuye icyo kibazo cy’imvugo z’urwango yatangaje.

Muri raporo yatangajwe n’itsinda ryitwa ‘Global Witness’ ndetse n’abanyamategeko bibumbiye muri ‘Foxglove’, yasohotse ku itariki 28 Nyakanga 2022, yagaragaje ko urwo rubuga nkoranyambaga rwa Facebook rwananiwe kugenzura imvugo z’urwango ziratangazwa, none ngo zirakoreshwa mu gukwiza ubutumwa bw’urwango aho muri Kenya, mu gihe icyo gihugu cyitegura amatora.

Komisiyo ya NCIC yavuze ko yahagarika Facebook niba idafashe ingamba zo gukemura icyo kibazo, nk’uko byasobanuwe na Danvas Makori, Umuyobozi wayo.

Yagize ati “Twahaye Facebook igihe, twaboherereje ubutumwa busobanutse neza. Bica amategeko y’igihugu cyacu ku buryo bugaragara”.

Mu nshingano za NCIC, harimo gukurikirana imvugo cyangwa inyandiko zahembera urwango. Umuyobozi w’iyo Komisiyo akaba yavuze ko boherereje ubutumwa sosiyete ya Meta yabyaye Facebook, nyuma yo kubona raporo ya Global Witness na Foxglove, yemeza ko hari imvugo z’urwango zisaga 10 zatangajwe kuri Facebook.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka