Kenya: Inzovu zibangamiwe n’imihindagurikire y’ikirere kurusha ba rushimusi

Minisiteri ishinzwe ubukerarugendo n’ubuzima bw’inyamaswa z’igasozi muri Kenya, itangaza ko kugeza ubu, ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere gikomeye cyane ku buzima bw’inzovu, kurusha icya ba rushimusi bazihiga bakazica.

Mu mwaka ushize wa 2021 gusa, muri Kenya habaruwe inzovu zigera ku 179, zapfuye zizira ikibazo cy’amapfa cyangwa izuba rikabije, gikomeje kugira ingaruka zikomeye cyane cyane ku bihugu biherereye mu ihembe rya Afurika.

Ikindi kibazo gituma izo nzovu za Kenya zikomeje gupfa bitewe n’imihindagurikire y’ikirere, ngo ni uko hari ibihe byagiye byikurikiranya hagwa imvura idahagije, izuba riba ryinshi rituma amazi y’imigezi imwe n’imwe agabanuka, ndetse n’amariba amwe n’amwe arakama.

Si ikibazo cy’ibura ry’amazi gusa gikomeje kwica izo nzovu zo muri Kenya, ahubwo ngo icyo kibazo cy’ibihe by’imvura byagenze nabi, nyuma bigakurikirwa n’amapfa yatewe n’izuba ryinshi kandi rimaze igihe kinini, byatumye n’ubwatsi inzovu zirisha muri za pariki bwaratangiye kuma.

Urugero rw’aho imihindagurikire y’ikirere ikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’inzovu, ni muri Pariki y’Igihugu cya Kenya yitwa ‘Tsavo National Park’, iyo ikaba ari imwe muri za Pariki nini ku rwego rw’Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka