Kenya: Inzego z’umutekano zishe abarwanyi 10 ba Al-Shabab

Inzego zishinzwe umutekano muri Kenya ziratangaza ko zishe abantu 10, bakekwaho kuba abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab ukomoka muri Somalia.

Ibi byabaye mu gitero inzego z’umutekano zagabye kuri abo barwanyi ku itariki 19 Mutarama 2023, aho hishwe abarwanyi bagera ku 10 hakavumburwa za roketi zirasa gerenade n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gutega ibiturika, mu mirwano ikomeye yabereye mu gace ka Galmagalla ko mu ntara ya Garissa.

Umuyobozi wungirije w’agace ka Bura y’Uburasirazuba, Thomas Bett aganira n’ibiro ntaramakuru, Reuters, yagize ati "Igikorwa cyo kwirukana umutwe w’abarwanyi ba Al- Shabab muri kariya gace cyakozwe n’itsinda ryacu ry’ibigo bitandukanye, kandi ryashoboye kwivugana intagondwa 10 z’abarwanyi b’umutwe wa Kisilamu no kubambura intwaro”.

Gusa abavugizi b’umutwe wa Al-Shabab ntibashoboye kuboneka ngo batange amakuru kuri ibyo uruhande rwa Kenya rutangaza.

Al-Shabab ni umutwe w’iterabwoba ushamikiye kuri Al-Qaeda, ukaba umaze imyaka ibarirwa mu icumi ugaba ibitero by’iterabwoba kuri Kenya. Uyu mutwe wakoze ibi nko kwihimura kuri iki gihugu nyuma y’uko cyohereje abasirikare mu mutwe w’ingabo zihuriweho, zishinzwe kubungabunga amahoro zirwanya uyu mutwe muri Somalia.

Al-Shabab yibasira inzego z’umutekano, amashuri, imodoka, imijyi n’ibikorwaremezo by’itumanaho mu burasirazuba bwa Kenya, n’ubwo ibi bitero byagabanutse mu myaka ishize.

Nko muri 2013, igitero cyagabwe ku nzu nini y’ubucuruzi ya Westgate mu murwa mukuru Nairobi, cyahitanye abantu 67.

Mu cyumweru gishize Polisi yatangaje ko nanone izi ntagondwa zishe abantu 5 mu ntara ya Garissa, harimo abakozi 4 b’ikigo gishinzwe imihanda muri Kenya bapfuye ubwo imodoka yabo yagongaga igisasu cyari giteze ku muhanda, n’undi muntu umwe wahitanywe na gerenade iterwa na roketi.

Al-Shabab imaze imyaka irenga icumi irwanira guhirika Guverinoma ya Somaliya ngo ishyireho ubutegetsi bwayo bushingiye ku mahame ya Kisilamu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka