Kenya: Imyuzure yahitanye umugore utwite n’abana be batatu

Muri Kenya, umugore utwite witwa Sabina Mwamidi n’abana be batatu, biravugwa ko bapfuye nyuma y’uko inzu babagamo itwawe n’imyuzure, ahitwa Mwatate muri icyo gihugu.

Nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru TUKO, cyandikirwa aho muri Kenya, imirambo y’uwo mubyeyi n’abana be, yaragoranye kuboneka, kuko inzu babagamo yatwawe ku itariki 2 Mata 2023, ariko kugeza ku itariki 4 Mata 2023 imirambo yari itaraboneka, kuko imvura yakomeje kugwa ari nyinshi.

Komiseri wungirije muri ako gace, Margaret Mwaniki, yahamije amakuru y’uko urwo rupfu rubabaje rwabayeho koko, nyuma y’uko inzu ba nyakwigendera babagamo yari yubatswe hafi y’umugezi wari warakamye, itwawe n’imyuzure.

Mwaniki aganira n’icyo kinyamakuru yatangaje ko abatangabuhamya babibonye, bavuze ko uwo mubyeyi yanze kuva mu nzu ye, mu gihe imyuzure yari itangiye kuzamuka, ahubwo akikingirana.

Mwaniki yagize ati "Yari atuye iruhande rw’umugezi usanzwe, ufite amazi makeya. Amazi y’imyuzure atangiye kuza, bagenzi be baturanye bahise bahunga, baranamubwira ariko we asubira mu nzu arifungirana, nyuma baza gutwarwa n’amazi we n’abana be”.

Umudepite w’ako gace witwa Peter Shake, yasabye abaturage kwimuka ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati “Turasaba abaturage tubinginga ngo abatuye mu manegeka, nyabuna mugerageze kuhava, dushake uko twafatanya kubaka ahandi, hatadushyira mu byago nk’ibyo twabonye none”.

Abayobozi ba ‘County’ ya Taita-Taveta, bavuze ko barimo gukora ibishoboka byose ngo abo batwawe n’imyuzure baboneke, imiryango yabo ibone amahoro iruhuke.

Umubyeyi wa Sabina, Rashid Mwamidi we ngo yabuze amagambo yo kuvuga, nyuma yo kubwirwa inkuru y’urupfu rw’umwana we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka