Kenya: Harabura amasaha make bakamenya Perezida mushya

Mu gihe hasigaye amasaha makeya, ngo ibyavuye mu matora ya Perezida yo muri Kenya yabaye mu cyumweru gishize bitangazwe, amatsiko akomeje kwiyongera mu baturage b’icyo gihugu.

Bari mu bikorwa bya nyuma byo kubara amajwi
Bari mu bikorwa bya nyuma byo kubara amajwi

Uko bigaragara ku mbuga zitandukanye, mu majwi amaze kubarurwa, William Ruto wari Visi Perezida ari imbere gato ya mugenzi we bahanganye mu matora, Raila Odinga, wigize kuba Minisitiri w’intebe wa Kenya.

Nk’uko biteganywa n’amategeko yo muri Kenya, gutangaza ibyavuye mu matora bigomba gukorwa ku itariki ya 16 Kanama 2022.

Ku Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, yaba Raila Odinga na William Ruto, basabye Abanya- Kenya gutegereza bihanganye kugeza ubwo Komisiyo y’amatora y’icyo gihugu (Independent Electoral and Boundaries Commission ‘IEBC’), izatangaza utsindiye kuba Perezida wa gatanu wa Kenya muri abo bahatanira uwo mwanya.

Abahamagarira abaturage bo muri Kenya gukomeza kurangwa n’ituze kugeza ibyavuye mu matora bitangajwe, harimo abayobozi batandukanye, imiryango itandukanye ndetse na Kiliziya Gatolika isaba abantu gukomeza gutegerezanya ituze.

Kugeza uyu munsi tariki 15 Kanama 2022, mu masaha ya saa sita ku isaha yo muri Kenya, William Ruto afite amajwi 51.18% mu gihe Raila Odinga umukurikira afite amajwi 48.14 %, nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye harimo n’iby’aho muri Kenya.

Abakozi ba Komisiyo y’amatora muri Kenya ngo bari bahugiye cyane mu kubara amajwi ahitwa ‘Bomas Cultural Centre’ mu Mujyi wa Nairobi , kuko ariho hari icyicaro gikuru gihurizwaho amajwi, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka