Kenya: Hagaragaye umubu uticwa na ‘Insecticides’ ziboneka muri Afurika

Abashakashatsi bo muri Kenya batahuye umubu ukomoka mu Majyepfo ya Asia, udashobora kwicwa n’imiti yica udukoko (Insecticides) iboneka muri Afurika.

Anopheles stephensi
Anopheles stephensi

Impuguke zo mu kigo cya Kenya Medical Research Institute (Kemri) batahuye uwo mubu, wo mu bwoko bwa Anopheles stephensi, ubwo bari mu gikorwa gisanzwe cy’ubugenzuzi mu karere k’amajyaruguru ka Marsabit.

Imibare yatanzwe n’ibitaro bitandukanye muri ako karere, nayo yagaragaje ko hari ubwiyongere bwa malaria, n’ubwo iki atari igihe gisanzwe kigaragaramo imibu myinshi, kubera ko imibu isanzwe muri ako gace itabasha kwihanganira ubushyushye.

Uwo mubu ukomeje guteza impagarara ushobora kwihanganira ibihe by’ubushyuhe n’iby’imvura, kandi ushobora kororokera ahantu hose. Hari n’ibindi bihugu basanzemo amagi yayo mu bigega by’amazi mu duce tw’imijyi.

Impuguke zikaba zifite impungenge ko ubwandu bwa malaria buzakomeza mu mwaka wose, aho kuba mu bihe runaka nk’ibisanzwe.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo Kemris, Dr Samuel Kariuki, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uwo mubu ushobora gutuma ubwandu bwa malaria bwongera kuzamuka cyane, mu bice by’imijyi no mu nkengero zayo, bigakoma mu nkokora urwego igihugu cyari kigezeho mu kurwanya iyo ndwara.

Ikindi kandi ngo bizagorana kurandura malaria, isanzwe ari imwe mu ndwara zihitana abana benshi bari munsi y’imyaka itanu.

Abashakashatsi bo muri Kenya baragira inama abaturage yo gukoresha uburyo buhari bwo kwirinda malaria nko kuryama mu nzitiramubu iteye umuti, gukoresha imiti yirukana imibu no kwambara imyenda miremire ku maboko no ku maguru, kugira ngo imibu itabadwinga.

Muri Afurika, ubwoko bw’uwo mubu w’injyanamuntu bwagaragaye bwa mbere muri Djibouti mu myaka icumi ishize, nyuma buza kugaragara no muri Ethiopia, Sudan, Somalia na Nigeria.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka