Kenya: Gahunda yo gukingira amatungo yakuruye impaka
Muri Kenya, gukingira amatungo byakuruye impaka hagati y’abategetsi badashaka ko iryo kingira rikorwa, ndetse bagakangurira n’aborozi kutemera ko amatungo yabo akingirwa, bavuga ko biyagiraho ingaruka.
Perezida William Ruto yatangaje ko gahunda yo gukingira amatungo igomba gutangira muri Mutarama umwaka utaha wa 2025, nk’uko biteganyijwe hatitawe kuri ibyo bivugwa n’abategetsi batabishyigikiye.
Perezida Ruto yavuze ko gukingira ayo matungo harimo inka, ihene n’andi, bizafasha aborozi gutera imbere kurushaho kuko bazagira amatungo afite ubuzima bwiza, kandi n’inyama zayo n’impu zikaba zujuje ubuziranenge busabwa ku isoko mpuzamahanga, zikajya zigurishwa no hanze y’igihugu. .
Perezida Ruto yasabye abo banyapolitiki badashyigikiye inkingo z’amatungo kureka gukomeza gucengeza ayo matwara (propaganda), mu baturage bakareka bagakingiza amatungo yabo kuko urukingo ari ngombwa.
Perezida William Ruto yagize ati, " Urukingo rutangwa no ku bantu. Ubwo se niba nta ngaruka urukingo rugira ku buzima bw’abantu, ni iki cyatuma urukingo ruba ikibazo ku nyamaswa”?
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko uretse abo banyapolitiki barimo bakwiza propaganda yo kubuza aborozi gukingiza amatungo yabo, hari n’abaturage b’aborozi, bagaragaza ko badashaka izo nkingo z’amatungo.
Abo borzoi bavuga ko igituma badashaka gukingiza amatungo yabo, ari ukubera ko nta makuru bahawe mbere ko iyo gahunda ihari ngo bitegure, ikindi bavuga ko Leta ya Kenya igomba kubanza igafata igihe gihagije cyo gutanga ibisobanuro birambuye kuri iyo gahunda.
Muri rusange, Kenya hateganyijwe gukingirwa inka zigera kuri 20 zikingirwa indwara y’uburenge ikunze kwibasira inka zikabyimba ibinono zikananirwa, igafata no mu kanwa ikananirwa kurisha, ahubwo igata urukonda. Hari kandi ihene n’intama zigera kuri miliyoni 50 nazo zizakingirwa muri iyo gahunda hirya no hino mu gihugu.
Ohereza igitekerezo
|