Kenya: Gachagua yishinganishije kubera kutizera umutekano we
Rigathi Gachagua wabaye Visi Perezida w’Igihugu cya Kenya kuva mu 2022 kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2024 ubwo yeguzwaga ku butegetsi, yateguje ibikorwa bikomeye by’urugomo igihe yaramuka agiriwe nabi, kuko atizeye umutekano we, ahita anishinganisha.

Abinyujije mu ibaruwa yandikiye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kenya, Douglas Kanja Kirocho, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, Gachagua yatabaje nyuma yo kwamburwa abamurindiraga umutekano, amumenyesha ko byakozwe kugira ngo byorohere udutsiko dushaka kumwica.
Ni ibaruwa agaragazamo ko kuva mu Ugushyingo 2024, udutsiko tw’abantu barimo abapolisi twagiye tumugabaho ibitero, duhohotera abamushyigikiye, dushaka kumugirira nabi.
Yagize ati “Urabizi ko hari umugambi wateguwe wo gutera ingo zanjye muri Nairobi na Nyeri, no ku mitungo yanjye mu gihugu. Ni umugambi w’abantu uzi neza cyangwa mwifatanya. Ubwo uzafata ingamba ute?”
Gachagua yabwiye uwo muyobozi ko abapolisi akuriye bamukurikirana kenshi hamwe n’abo mu muryango we, kandi ko baba bari mu modoka zidafite ibirango cyangwa se byahishwe, asobanura ko bigaragara ko baba bashaka kumutera.
Ati “Ndakumenyesha ko Abanyakenya bazi neza ibi bintu kandi nihagira ikimbaho cyangwa kikaba ku muryango wanjye, iki gihugu kizabamo urugomo rutavugwa, ruzahungabanya politiki, itegeko n’ituze.”
Gachagua yasabye Kanja kumusubiza abamurindira umutekano, agahagarika abapolisi bamukurikirana, kandi akarindira umutekano ibikorwa bimuhuza n’abaturage.
Yasobanuye ko agize icyo aba, Kenya ishobora gusubira mu bihe nk’ibyo yabayemo mu 2007, byatumye uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi akurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC.
Ohereza igitekerezo
|