Kenya: Bazindukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika

Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Kanama 2022, muri Kenya bazindukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika, uyatsinda akazasimbura Perezida Uhuru Kenyatta, urangije manda zose yemererwa n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.

Ibiro by’amatora byafunguwe guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6h00), ku isaha yo muri Kenya, ariko na mbere yo gufungura ngo hari imirongo minini y’abaturage, bazinduwe no kwitorera uwo bifuza ko azabayobora mu myaka iri imbere.

Uko imirongo y’abaturage yari minini imbere y’ibiro by’amatora muri Nairobi, Umurwa mukuru wa Kenya, ngo ni nako byari bimeze mu bice bitandukanye by’icyo gihugu, nk’uko byatangajwe n’umwe mu baturage bazindutse baje mu matora.

Mu Mujyi wa Kisumu, uherereye mu Burengerazuba bwa Kenya, ari kumwe n’imbaga nini y’abaturage bishimye, umusore witwa Moses Otieno Onam w’imyaka 29 y’amavuko, yagize ati "Nabyutse kare cyane, kugira ngo nze kwihitiramo umuyobozi uzazana impinduka. Ndumva mfite icyizere”.

Abandida babiri bakomeye muri ayo matora ni Raila Odinga w’imyaka 77 y’amavuko, unashyigikiwe cyane n’ubutegetsi buriho muri Kenya ndetse na William Ruto w’imyaka 55, akaba yari Visi-Perezida wa Kenya.

Abo bakandida bombi kandi ngo bakomoka mu moko azwi cyane aho muri Kenya, kuko M. Odinga akomoka mu bwoko bw’Aba-Luo, mu gihe William Ruto, we akomoka mu bwoko bw’Aba-Kalenjin. Ubwoko umukandida aturukamo, nabwo ngo bugira uruhare mu gihe cy’amatora aho muri Kenya.

Umukandida William Ruto yatoye nyuma gato ya Saa kumi n’ebyiri, akaba yatoreye ahitwa i Kosachei, mu bilometero hafi 30 uvuye mu Mujyi wa Eldoret.

Ari kumwe n’umugore we, William Ruto nk’umukirisitu, nyuma yo gusenga no gushyira urupapuro rw’itora mu isanduku yabugenewe, yagize ati "Muri iki gitondo, ni wo munsi nyirizina”.

Ati "Ndashaka gusaba abandi bose batora, ko batora bagendeye ku mutimanama wabo, bakihitiramo abagabo n’abagore bazatuma iki gihugu gitera imbere mu myaka itanu iri imbere”.

Niba nta n’umwe muri abo bakandida babiri bakomeye bahanganye ubonye amajwi asaga 50%, kuri uyu munsi w’amatora, Kenya ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, izasubiramo amatora y’Umukuru w’igihugu.

Muri Kenya hari abaturage bemerewe gutora babarirwa muri Miliyoni 22.1 basabwa kwitabira amatora, bakihitiramo uwo bifuza ko yazabayobora mu myaka itanu iri imbere.

Ibiro by’amatora bigera ku 46.000 byafunguwe mu gitondo saa kumi n’ebyiri (6h00), bikaba biteganyijwe ko biribufungwe saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h 00), ku isaha yo muri Kenya.

Abakandida bakomeye muri ayo matora:

Raila Odinga
Raila Odinga
William Ruto
William Ruto
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka