Kenya: Batatu bakomerekeye mu nkongi y’umuriro yibasiye ishuri ry’abakobwa
Umuryango utabara imbabare muri Kenya (Croix-Rouge), watangaje ko nibura abanyeshuri batatu bakomerekejwe n’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri rya Isiolo Girls High School, riherereye mu Mujyi wa Isiolo rwagati muri Kenya.
Iri nsanganya ribaye nyuma y’urupfu rw’abandi banyeshuri 21 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yabaye mu gicuku cyo ku wa Kane, yibasira ishuri bigaga bacumbikiwemo rya Hillside Endarasha Academy riherereye i Nyeri.
Imiryango y’ababuze ababo ikomeje gutegereza kumenya impamvu y’uwo muriro, kuko Polisi yo muri Kenya ikomeje iperereza ku cyateje inkongi y’umuriro.
Umuvugizi wa polisi yo muri Kenya yavuze ko iyo nkongi y’umuriro yangije amacumbi y’iri shuri ryisumbuye ryigagamo abakobwa rya Isiolo Girls High School.
Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana, ariko mu myaka yatambutse muri Kenya hakomeje kugaragara inkongi zibasira ibigo by’amashuri bicumbikira ababyigamo, bituma Igihugu gikomeje guhangayikishwa n’umutekano w’abana biga muri ayo mashuri.
Croix-Rouge yo muri Kenya yavuze ko abana batatu bakomeretse byoroheje, kandi ko bahawe ubufasha bw’ibanze, abandi barahumurizwa.
Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko abapolisi, imbangukiragutabara n’abanda batandukanye batanze ubufasha mu buryo bwihuse mu kwegeranya abanyeshuri bose ndtse n’ibindi bintu byibanze byose byashoboraga kwangirika.
Kugeza ubunharacyari gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi yibasiye iri shuri rya Isiolo Girls High School.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|