Kenya: Batatu baguye mu nkongi yatewe na Gaz, 298 barakomereka

Ni impanuka yabaye ahagana mu saa sita z’ijoro ryakeye ry’uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024, iturutse ku guturika kwa Gaz, byakuruye inkongi ihita yica abantu 3 ako kanya, abandi 298 barakomereka, bikaba byabereye ahitwa Embakasi mu Murwa mukuru wa Kenya, Nairobi.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya, Isaac Maigua Mwaura, abinyujijje ku rubuga rwa X yasobanuye iby’iyo mpanuka agira ati “Ikamyo ya Gaz yaraturitse iteza inkongi, nyuma irakwirakwira cyane”.

Uwo muvugizi wa Guverinoma yavuze ko iyo nkongi uretse kuba yishe abantu batatu, abandi 298 bagakomereka, ariko yangije n’ibindi bintu byinshi, harimo imodoka n’inzu z’ubucuruzi.

Yagize ati "Iyo nkongi y’umuriro yangije ibinyabiziga byinshi n’inzu z’ubucuruzi nyinshi, harimo izakorerwagamo na sosiyete z’ubucuruzi buciriritse n’ubuto buto. Ikibabaje ni uko n’inzu nyinshi zo guturamo muri ako gace, na zo yafashwe n’umuriro kandi abantu benshi bazirimo, kuko impanuka yabaye mu masaha y’ijoro abenshi baryamye”.

Maigua Mwaura yakomeje agira ati “Inkongi yatangiye ahagana saa sita z’ijoro (ku isaha yo muri Kenya), abantu batatu batakaza ubuzima bakigezwa ku bitaro bya Nairobi, mu gihe bari barimo kwitabwaho n’abaganga. Abandi 298 bakomerekejwe n’iyo nkongi bahise bajyanwa byihutirwa mu bitaro bitandukanye”.

Maigua avuga ko aho iyo mpanuka yabereye, ubu inkongi yamaze kuzima, umutekano waho ukaba urimo kugaruka.

ABC News yanditse ko mbere gato y’uko uwo muvugizi wa Guverinoma atangaza ibyo kuri X, Croix-Rouge ya Kenya yari yatangaje kuri urwo rubuga nanone, ko abakomeretse ari 300 ariko ntacyo yari yatangaje ku bapfuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka