Kenya: Batangiye kumva ibyaha bishinjwa ingabo z’u Bwongereza

Ubutabera bwo muri Kenya kuri uyu wa Kabiri bwatangiye kwakira ibirego bishinja ingabo z’u Bwongereza zikambitse muri icyo gihugu bwigeze gukoroniza.

John Muchiri Kamunge, muramu wa Agnes Wanjiru bivugwa ko wishwe n'abasikare b'Abongereza mu 2012, ahagaze imbere y'imva ye
John Muchiri Kamunge, muramu wa Agnes Wanjiru bivugwa ko wishwe n’abasikare b’Abongereza mu 2012, ahagaze imbere y’imva ye

Ishami ry’Ingabo z’u Bwongereza zishinzwe imyitozo muri Kenya (BATUK) ni kimwe mu bikorwa bifatiye runini ubukungu bwa benshi mu mujyi wa Nanyuki uri rwagati mu gihugu, aho izo ngabo zifite ibirindiro bihoraho, ariko abasirikare bariyo barashinjwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo n’ubwicanyi.

Urubanza rwavuzwe cyane ni urwo mu 2012, ubwo umurambo w’Umunyakenyakazi ukiri muto wasangwaga mu kigega cy’amazi cyo mu butaka mu mujyi wa Nanyuki aho yaherukaga kubonwa bwa nyuma ari kumwe n’umusirikare w’Umwongereza.

Umuryango wa Agnes Wanjiru watanze ikirego ku rupfu rwa nyakwigendera w’imyaka 21, ariko urubanza rwakomeje kugenda biguruntege kubera guhora basubika iburanisha.

Amakuru aturuka muri Kenya akaba yemeza ko biteganyijwe ko urwo rubanza ruzasubukurwa tariki 10 Nyakanga.

Inteko ishinga amategeko ya Kenya mu cyumweru gishize yatangaje ko izakira ibirego bine, birimo kimwe cyo muri Nanyuki, ku byaha by’ubugizi bwa nabi bishinjwa abasirikare b’Abongereza bakambitse mu gihugu.

Iyumvwa ry’ibyo birego rizaba hagati yo kuwa Kabiri no kuwa Kane muri iki cyumweru rizakora iperereza ku birego by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, birimo gufata ikiremwamuntu nabi, iyicarubozo, gufunga binyuranyije n’amategeko n’ubwicanyi, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’inteko ishinga amategeko ya Kenya ribivuga.

Kuwa Kane w’icyumweru gishize, ambasade y’u Bwongereza muri Kenya yavuze ko ambasaderi Neil Wigan yigeze kubonana n’umuryango wa Wanjiru, utarahwemye gusaba guhabwa ubutabera ku iyicwa ry’umwana wabo.

Ambasaderi Neil Wigan yavuze ko guhura nabo byamuhaye umwanya wo gutega amatwi umuryango no kuwihanganisha. Ambasaderi Wigan kandi yanabijeje ko u Bwongereza buzakomeza gufatanya n’abagenzacyaha b’Abanyakenya mu iperereza ku rupfu rwa Wanjiru.

Mu Kwakira 2021, ikinyamakuru cyo mu Bwongereza The Sunday Times cyanditse inkuru ivuga ko hari umusirikare wibwiriye bagenzi be ko yishe Wanjiru akanabereka umurambo we.

Iyo nkuru yavugaga ko abasirikare bakuru bari bazi iby’iby’ubwo bwicanyi ariko ko ntacyo bigeze babikoraho. Iperereza ryatangiye mu 2019 ariko ntahigeze hatangazwa ibyavuyemo.

Police ya Kenya yavuze ko izatangira gukora iperereza, ikinyanyamakuru the Sunday Times nigishyira ahagaragara ibyo cyagezeho mu icukumbura cyakoze.

Umuryango wa Wanjiru watanze ikirego gishinja ingabo z’u Bwongereza ziri muri Kenya, police ya Kenya, abayobozi b’inzego z’ubutabera ndetse n’abanyapolitike ku rupfu rw’umwana wabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka