Kenya: Batandatu baguye mu mpanuka y’indege, babiri barakomereka

Muri Kenya indege y’ubuvuzi yakoze impanuka, ihitana abantu bagera kuri batandatu, ikomerekeramo babiri.

Hahise hatangira ibikorwa by'ubutabazi (Ifoto: AFP)
Hahise hatangira ibikorwa by’ubutabazi (Ifoto: AFP)

Iyi ndege yari ivuye ku kibuga cy’indege cya Wilson Airport giherereye i Nairobi mu murwa mukuru, igana muri Somaliland.

Iyo ndege isanzwe ikora ibikorwa by’ubutabazi (air ambulance), yakoreye impanuka mu gace gatuwe n’abaturage hafi ya Nairobi, ihitana abantu nibura batandatu, ikomeretsa abandi babiri, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi.

Iyo ndege yafashe ikirere ivuye ku kibuga cya Wilson ku wa Kane tariki 7 Kanama 2025, ariko iza gukora impanuka mu gace kitwa Ruiru, mu Karere ka Kiambu, hashize iminota mike ihagurutse.

Komiseri w’Akarere ka Kiambu, Henry Wafula, yavuze ko iyi mpanuka yari ikomeye kuko mu bantu bahatakarije ubuzima harimo n’umupilote wayo, gusa ntihavugwa umubare w’abari muri iyi ndege.

Ati “Indege yaguye hejuru y’inzu, abantu bayirimo batandatu bahatakarije ubuzima abandi babiri barakomereka bikomeye”.

Amafoto yafashwe n’abanyamakuru ba AFP, yerekanye imbaga y’abantu benshi bari bateraniye aho iyi mpanuka yabereye, mu gihe abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi barimo n’umuryango utabara imbabare (Croix rouge), barimo bareba aho ibisigazwa by’indege biri ngo barebe niba hagira uwo batabara.

Umuturage witwa Tasha Wanjira yabwiye AFP ko mbere y’uko iyo ndege igwa mu gace gato gatuwe n’abaturage, yatangiye gushya ikiri mu kirere.

Undi witwa Irene Wangui yavuze ko indege yanyuze hafi y’inzu yabo, bumva itangiye gutigita kandi ubwo yagwaga hasi hari ibice yabonaga by’imirambo y’abantu bari bageze hasi.

Margaret Wairimu ni umuturage wababajwe nuko inzu ye yangiritse, ariko ashima Imana ko abana be batari hafi ngo bagire ikibahungabanya.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubutabazi Amref Flying Doctors, Stephen Gitau, yemeje ko imwe mu ndege zabo, Cessna Citation XLS, yagize impanuka yahitanye ubuzima bw’abantu ariko ntiyatanga andi makuru menshi.

Gitau yavuze ko icyo ikigo kigiye kwibanda ku mutekano n’imibereho y’abari bari mu ndege, kandi ko andi makuru ajyanye n’icyateye iyi mpanuka akimara kwemezwa azatangwa.

Amref yasohoye itangazo rivuga ko irimo ikorana bya hafi n’inzego z’ubwikorezi bw’indege, ndetse n’itsinda rishinzwe ubutabazi kugira ngo hamenyekane neza amakuru ajyanye n’iyi mpanuka.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka