Kenya: Ashengurwa n’agahinda nyuma yo gupfusha abana 10

Umubyeyi wo muri Kenya witwa Margaret Wanjobi, ubu ufite abana babiri, atanga ubuhamya bw’ibibazo yanyuzemo n’umubabaro, byamuteye ndetse n’ibikomere kubera nyirabukwe wamubwiraga amagambo mabi akomeretsa umutima.

Uwo mubyeyi avuga ko mu buzima, kimwe mu bintu bibabaza harimo gushyingura umwana we, aho we yagize ibyago byo gupfusha abana 10 mbere yo kubona babiri afite ubu.

Margaret Wanjobi aganira n’Ikinyamakuru cy’aho muri Kenya kitwa ‘Citizen Kenya’, yatangaje ko atazibagirwa umunsi yarimo ashyingura umwe mu bana be 10 yapfushije, maze nyirabukwe amusaba ko yashaka ahandi yazajya ashyingura abana be, kuko adashaka ko isambu ye yakomeza kugirwa irimbi ry’abana yapfushaga yikurikiranya.

Yagize ati “Nkimara gushaka umugabo, twumvaga twifuza kubyara umwana wacu, kandi hari n’ibyo umuryango na sosiyete baba biteze, naje gusama mbyara abana, umwe apfa afite amezi atatu, undi apfa afite ane. Nyuma kuko abaganga bari bazi amakuru yanjye yo kubyara nkapfusha, bansabye ko nabanza nkaruhuka, nyuma nza gusama inda mbyara undi mwana na we arapfa”.

Uwo mubyeyi avuga ko agitangira kubyara akagira ibyago, umuryango wamubaga hafi ndetse na Nyirabukwe n’umugabo we bakamuhumuriza, ariko amaze gupfusha kenshi, umuryango ngo watangiye kumuhinduka.

Aho ngo yatangiye kwiyumva nk’umuntu uri wenyine, ndetse atangira kwiheba kubera amagambo mabi yabwirwaga na nyirabukwe amukomeretsa umutima.

Yagize ati “Nibuka umunsi umwe ndimo gushyingura umwe mu bana banjye, Mabukwe ambwira y’uko ngomba gushaka ahandi nshyingura abana banjye bapfuye, kandi ko atazongera kunyemerera guhindura isambu ye irimbi. Icyo gihe n’agahinda kenshi numvise umutima wiyashije, ucikamo ibice byinshi”.

Gusa nyuma y’ibyo byago byose, yaje kugira umugisha wo gusama izindi nda ebyiri, abyara abana babaho. Uwo mubyeyi ndetse n’umugabo we, bishimiwe cyane n’abumise ubwo buhamya bwabo cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka