Kenya: Abantu 38 bahitanywe n’imyuzure

Muri Kenya, imvura imaze iminsi igwa, yateje imyuzure yishe abantu 10 mu Mujyi wa Nairobi ku wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, ubu abamaze kwicwa n’imyuzure bageze kuri 38 guhera muri Werurwe 2024, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru ‘AfricaNews’.

Imyuzure imaze kwica abantu 38 muri Kenya kandi imvura igikomeje
Imyuzure imaze kwica abantu 38 muri Kenya kandi imvura igikomeje

Kugeza ubu abaturage b’aho muri Kenya, cyane cyane mu Mujyi wa Nairobi barimo guhura n’ingaruka zituruka kuri iyo myuzure warengeye zimwe inzu zabo, ugasenya n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.

Umuyobozi wa Polisi muri uwo Mujyi wa Nairobi, Fred Abuga, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko ku wa gatatu tariki 24 Mata 2024, imirambo yashoboye kuboneka ari 10, ariko hari n’abandi bantu baburiwe irengero, kandi iteganyagihe ry’aho muri Kenya ryemeza ko imvura igikomeza.

Yagize ati “Umubare w’imirambo imaze kuboneka kugeza ubu ni 10, ariko dufite abandi bantu baburiwe irengero”.

Mu itangazo ryasohowe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Nairobi, bagira bati “Abaturage bagera kuri 60,000 by’umwihariko biganjemo abagore n’abana ni bo bagizweho ingaruka n’iyo myuzure, yaje itunguranye kandi ikaza isenya, yibasiye Umujyi, ku buryo ubu hari abantu benshi bakeneye ubufasha”.

Ikinyamakuru TV5 Monde cyatangaje ko hari n’utundi duce two mu nkengero za Nairobi twibasiwe n’iyo myuzure, harimo nk’ahitwa Mathare ndetse n’ahitwa i Runda, hari icyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye muri Kenya, na ho ngo amazi y’imyuzure yazamutse cyane.

I Nairobi, imvura imaze iminsi igwa, ngo ni yo yatumye amazi y’imigezi ya Athi, Ngong na Mau Mau, amwe mu mafoto yerekanye abantu, bamwe bahungiye ku bisenge by’inzu yabo. Ingendo nyinshi z’imodoka ndetse n’iza gariyamoshi zabaye zisubitswe, kuko imihanda myinshi yapfuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka