Kenya: Abantu 30 baguye mu mpanuka ya bisi

Abantu 30 bahitanywe n’impanuka muri Kenya, ubwo bisi barimo yataga umuhanda igeze ku kiraro ikagwa mu mugezi uri muri metero 40 uvuye ku kiraro.

Iyo bisi yari iturutse mu mujyi wa Meru yerekeza ku cyambu cya Mombasa, igata umuhanda igeze ku kirararo cya Nithi Bridge, mu gace ka Tharaka Nithi ku Cyumweru mu masaha y’umugoroba, nk’uko byatangajwe na The Daily Nation na Standard, ibinyamakuru byo muri Kenya.

Impanuka yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (6.30pm), ibikorwa by’ubutabazi ntibyabashije gukomeza kubera ko hari hamaze kwijima, ari nako umubare w’abayiguyemo wakomezaga kuzamuka kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Mu gihe umubare w’abari muri iyo bisi ubwo yakoraga impanuka utaramenyekana, abayobozi bavuze ko iperereza rya mbere ryerekanye ko feri z’iyo bisi y’ikigo gitwara abagenzi cyitwa Modern Coast, zishobora kuba zacitse kubera umuvuduko mwinshi yari yafashe igeze ku kiraro.

Abantu basaga 4,500 bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda muri Kenya muri 2021, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cya Kenya gishinzwe Ibarurishamibare, abahitanywe n’izo mpanuka bakaba barazamutseho 15% uhereye muri 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Tuge twirinda kugira nabi,ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,ibyubahiro,etc...
Nkuko imana yaturemye ibidusaba,tujye dushaka ubwami bw’imana cyane.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.

muhoza yanditse ku itariki ya: 25-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka