Kenya: Abangavu benshi batewe inda kubera kutajya ku ishuri

Icyorezo cya Covid-19 cyatumye byinshi mu bihugu bifata imyanzuro yo kuba bihagaritse amashuri. Muri Kenya, ibi byateje ikibazo kuko abangavu benshi batangiye kugaragara ko batewe inda.

Imibare yatangajwe n’ibigo nderabuzima, ibitaro biherereye mu gace kitwa Machakos, katari kure y’Umujyi wa Nairobi, igaragaza ko abangavu bafite hagati y’imyaka 11 na 18, basaga ibihumbi bine batewe inda mu mezi ane gusa. Ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa Werure kugera muri Kamena 2020.

Salome Muthama, uyobora Ikigo gishinzwe kwita ku bana muri ako gace ka Machakos, avuga ko ibi byiyongereye kubera ko benshi mu babyeyi baba mu Mijyi bazanye abana babo mu byaro kwa ba nyirakuru n’imiryango, ariko ntibakomeze gukurikirana imibereho n’uburere byabo.

Ibi byatumye abana benshi bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, abandi bagakora uburaya, abandi bagahohoterwa. Ikibazo cy’ubukene, ni kimwe mu bituma aba bangavu bishora mu buraya, kuko hari n’ababa batunze imiryango yabo, ku mafaranga babuvanamo.

Avuga ko ubuzima bw’abo bana buteye ikibazo, kuko benshi bazahita bashyingirwa bakiri bato, abandi bakaba batazasubira mu ishuri.

Nyuma y’uko ubuyobozi muri Kenya bwavugaga ko iki kitaraba ikibazo, ubu noneho batangiye gufata ingamba, aho Minisitiri w’Uburezi yavuze ko amashusho yose y’urukozasoni abujijwe kwerekanwa muri icyo gihugu.

Yavuze ko agiye gusaba Leta igafunga imbuga zose zigaragaraho amashusho y’urukozasoni, cyane ko ahamya ko nta wukeneye kuyareba.

Iki kibazo ngo ntikiri muri ako gace ka Machakos gusa, ahubwo ngo cyagiye kigaragara no mu tundi duce tw’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka