Kenya: Abadepite batoye bemeza ko Visi Perezida yeguzwa

Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, yatoye umwanzuro wo kweguza Visi Perezida w’icyo gihugu, Dr Rigathi Gachagua. Ni umwanzuro watowe n’Abadepite 281 mu gihe abandi 44 batoye oya.

Kenya: Abadepite batoye bemeza ko Visi Perezida, Rigathi Gachagua yeguzwa
Kenya: Abadepite batoye bemeza ko Visi Perezida, Rigathi Gachagua yeguzwa

Biteganyijwe ko umwanzuro wa nyuma uzatorwa na Sena. Dr Gachagua ashinjwa gusuzugura Umukuru w’Igihugu, irondabwoko no gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze.

Biteganyijwe ko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, agomba kumenyesha mugenzi we wa Sena iby’iki cyemezo bitarenze ku wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024.

Mu gihe Perezida wa Sena amenyeshejwe iby’iki cyemezo, biteganyijwe ko agomba gutumiza abandi ba senateri bitarenze iminsi irindwi kugira ngo bafate umwanzuro.

Sena ifite ifite iminsi 10 yo kuba yemeje niba koko Visi Perezida yeguzwa, cyangwa igatesha agaciro uyu mwanzuro.

Rigathi Gachagua yari aherutse gusaba Perezida William Ruto, ko yamubabarira ku makosa yakoze ntamukure ku buyobozi ariko biba ibyubusa kuko nta gisubizo yahawe.

Nubwo yasabye imbabazi, Gachagua yagaragaje ko yiteguye kwitabaza amategeko naramuka yegujwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka