Kenya: Abadepite basinye inyandiko isaba kweguza Visi Perezida Rigathi Gachagua

Muri Kenya, Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, 242 bemeje ubusabe bwo kweguza Visi Perezida Rigathi Gacagua, mu gihe Depite Didmus Barasa yahawe inshingano zo gukurikirana iby’iyo dosiye.

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua yasabiwe kwegura
Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua yasabiwe kwegura

Mu busanzwe, Itegeko Nshinga rya Kenya riteganya ko kugira ngo hatangire urugendo rwo kweguza Visi Perezida w’Igihugu, bigomba kuba byemejwe nibura na kimwe cya gatatu cy’Abadepite bagize inteko ishinga amategeko, ni ukuvuga 117 muri 349.

Mu byo Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gachagua, ashinjwa bituma bashaka kumweguza, harimo kwica Itegeko Nshinga rya Kenya, kwica andi mategeko, imyitwarire no gukoresha nabi ububasha yahawe nka Visi Perezida w’Igihugu.

Ikinyamakuru cyandikirwa muri Kenya, kivuga ko Radio ya Capital FM, yatangaje ko amakuru yizewe aturuka mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya, yemeza ko muri rusange Abadepite 242 ari bo bashyize umukono ku itangizwa ry’urugendo (Proceedings) rwo kweguza Visi Perezida Rigathi Gacagua, bagaragaza ko bashyigikiye ko ava ku butegetsi.

Uko bizakorwa kugira ngo Gachagua yeguzwe, ngo ni uko inyandiko isobanura neza ibyo aregwa mbere yo kweguzwa birimo kwica Itegeko Nshinga, ibikorwa yaba yarakoze bifatwa nk’ibyaha bihanwa n’amategeko yaba aya Kenya cyangwa se amategeko mpuzamahanga Kenya yasinye ndetse n’imyitwarire mibi.

Depite Barasa washinzwe gukurikirana iby’ubwo busabe bw’Abadepite mu kweguza Visi Perezida Gacagua, asabwa kubuherekeresha ibimenyetso bibihamya, byemeza ko koko ibyo ashinjwa yabikoze. Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko naramuka abonye ibisabwa byose byuzuye, azemeza ko biganirwaho mu Nteko y’inama, hanakorwe amatora yagutse, nibitorwa na 2/3 by’Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko bose, ni ukuvuga, ubwiganze bwa 233 kuri 349, icyo gihe, bizahita bishyikirizwa Sena ya Kenya, kugira ngo ibyemeze.

Muri icyo gihe, Rigathi Gachagua azaba ashobora gukoresha bumwe mu buryo bwo kujurira icyo cyemezo mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kenya.

Mu minsi ishize, Rigathi Gacagua yasabye Perezida wa Repubulika ya Kenya William Ruto, kutazemera ko yeguzwa, amwibutsa isezerano yasezeranye ubwo bajyaga ku butegetsi nka Perezida na Visi Perezida mu 2022, avuga ko atazigera yemera ko Gachagua asuzugurika, nk’uko byagenze ku butegetsi bwabanje bwa Uhuru Kenyatta, akarinda William Ruto wari Visi Perezida we gusuzugurwa.

Visi Perezida Gacagua, aramutse yegujwe akavanwa ku butegetsi, ngo yaba abaye uwa mbere bibayeho muri Kenya, kuko nta wundi Visi Perezida wigeze ukurwa ku butegetsi yegujwe ari kuri urwo rwego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka