Kenya: 75% by’inganda ziciriritse zafunze imiryango kubera Covid-19

Mu gihugu cya Kenya, imirimo ibarirwa muri miliyoni yarahagaze, mu gihe 75% by’inganda ziciriritse na zo zafunze imiryango mu mezi make ashize kuko Covid-19 yangije ubukungu ku rwego rudasanzwe, nk’uko byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe n’urugaga rw’abikoreramuri iki gihugu.

Iki cyorezo kandi cyatumye abantu babarirwa muri za miliyoni batakaza akazi mu nzego nyinshi z’ubukungu, aho amasosiyete n’inganda biri kurwana no kureba ko byaramuka cyangwa byamara kabiri, binyuze mu kugabanya abakozi ari na ko bigabanya imishahara no ku basigaye.

ubushakashatsi bwiswe “Gusuzuma ingaruka za Covid-19 ku bucuruzi, akazi n’amahirwe hagamijwe gushaka igisubizo”, bwakozwe hagati ya Nzeri n’Ukwakira 2020, bwagaragaje ko ubukerarugendo bukomeje kuba urwego rwibasiwe cyane n’ibihombo bingana na miliyoni 3.1 mu madolari ya Amerika.

Urwego rw’ubwubatsi rwafunzwe rwateje ibihombo 59%, ubwikorezi n’ububiko 58%, uburezi 57%, ubuhinzi 50%, mu gihe ubucuruzi bw’ibicuruzwa binini n’ibicuruzwa biciriritse byo byafunzwe kuri 50%.

Izi nzego zinyuranye nanone ziravuga ko hari kubaho isubukurwa ry’ibikorwa by’ubucuruzi, nubwo ngo bikigenda biguru ntege.

Ibigo byinshi byagaragaje igihombo no kubura abakiriya, ibibazo by’ubwishingizi, igiciro kinini cy’ibikoresho, kudashobora kwishyura imishahara no kugabanuka k’umusaruro w’umurimo.

Mu bukerarugendo, ibigo byose byakoreweho ubushakashatsi byatangaje ko bidashobora kwishyura imishahara y’abakozi ku rugero rwa 92%, bavuga ko byatewe no kubura abakiriya.

Mu rwego rw’ubuhinzi, amashyamba n’uburobyi bavuze ko ibikorwa byiyongereye ho 83% no gutakaza abakiriya bingana na 67%.Gutakaza abakiriya b’inganda zikora ibitandukanye byageze kuri 88%, imbogamizi zo kubona isoko ziri kuri 63%.

Muri Kamena 2020, Urugaga rw’Abikorera muri Kenya (KEPSA) rwari rwatangaje ko imirimo isaga miliyoni 5.9 (5,991.768) iziguye kandi n’itaziguye yaba yarahagaze cyangwa ugasanga abakozi boherejwe mu rugo mu kiruhuko badahembwa.

Mu kugerageza kuzahura ubukungu, Guverinoma yagerageje gushyiraho gahunda y’inguzanyo mu kuzahura ubucuruzi, hifashishijwe ingamba nyinshi zo kugabanya imisoro yo gufasha ingo n’ibigo mu gihe cy’icyorezo.

Ubushakashatsi bwakozwe na KEPSA bwitabiriwe n’ababajijwe 428 baturutse mu nzego zose z’ubukungu, bwerekana ko 70% by’ubucuruzi byagabanyije gukoresha amafaranga mu bikorwa by’ubucuruzi bidafite ishingiro, 47% byahagaritse by’agateganyo gahunda nshya y’ishoramari, mu gihe 34% bemeje gukoresha e-ubucuruzi hamwe n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga.

Itsinda ry’abikorera rivuga ko ingamba za leta zirimo kugabanya umusoro ku nyongeragaciro (VAT) no gufungura imipaka n’ubuhahirane hagati y’intara n’imijyi biri gufasha leta mu kugarura ubucuruzi ku murongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka