Kenneth Kaunda wayoboye Zambia yajyanywe mu bitaro

Umukambwe Kenneth Kaunda ubu ufite imyaka 97 y’amavuko, akaba yarigeze kuba Perezida wa Zambia, ubu ari mu bitaro bya Gisirikare by’i Lusaka mu Murwa mukuru w’icyo gihugu kubera ikibazo cy’ubuzima, nk’uko byatangajwe n’ibiro bye.

Kenneth Kaunda wahoze ayobora Zambia yajyanywe mu bitaro
Kenneth Kaunda wahoze ayobora Zambia yajyanywe mu bitaro

Kenneth Kaunda yayoboye Zambia guhera mu 1964, ubwo icyo gihugu cyari kibonye ubwigenge kugeza mu 1991. Ni umwe mu ntwari zaharaniye ubwigenge muri Afurika ukiriho.

Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Kamena 2021, mu itangazo ryasohowe na Rodrick Ngolo, ukorera mu biro bya Kenneth Kaunda, yavuze ko yumvaga atameze neza, akaba yashyizwe mu bitaro bya Kaunda ‘Maina Soko Medical Centre’ mu mujyi wa Lusaka.

Iryo tangazo rigira riti “Nyakubahwa Dr Kaunda arasaba Abanyazambia bose ndetse n’umuryango mpuzamahanga kumusengera, mu gihe abaganga na bo bakomeje gukora ibishoboka byose ngo barebe ko yakira”.

N’ubwo muri iryo tangazo rigufi batavuze indwara yatumye Kaunda ajyanwa mu bitaro, ariko Zambia na yo ihanganye bikomeye n’ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19.

Perezida Edgar Lungu wa Zambia muri iki gihe, na we yasabye igihugu cyose gusengera Kenneth Kaunda wahoze ari Perezida w’icyo gihugu ‘Kugira ngo Imana imukozeho ukuboko kwayo gukiza’.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, Perezida Lungu yagize ati “Kaunda yahagurutse mu gihe iki gihugu cyacu cyari kiri mu bihe bikomeye, natwe twese dushobora guhaguruka ku bwe, muri iki gihe afite intege nkeya”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Arashaje cyane.Ni bake bagera ku myaka 97.URUPFU,ni inzira ya twese.Impamvu twese dusaza tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bakoraga ibyo Imana ishaka kandi batiberaga mu byisi gusa,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka cyane Imana,kugirango izatuzure kuli uwo munsi iduhe ubuzima bw’iteka.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana dusenga.

rwakana yanditse ku itariki ya: 15-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka